Abantu 8 barimo ab’i Rusizi n’i Kigali banduye Coronavirus, 13 barayikira

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 26 Kamena 2020 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Mu Rwanda habonetse abarwayi umunani banduye Coronavirus kuri uyu wa Gatanu mu gihe abantu 13 bayikize, banasezererwa mu bitaro.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima, ryerekana ko abarwayi bashya basanzwe mu Karere ka Rusizi no mu Mujyi wa Kigali, aho muri buri gace hagaragaye bane.

Ubwandu bushya bwabonetse mu gihugu bwatumye abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda bagera kuri 858 mu bipimo 130 047 birimo 3763 byafashwe uyu munsi.

Kuri uyu wa 26 Kamena 2020 kandi abantu 13 basezerewe mu bitaro, umubare w’abamaze gukira ugera kuri 398.

Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, abarwayi 458 ni bo bakiri kwitabwaho n’abaganga; babiri barimo umushoferi w’imyaka 65 n’umupolisikazi bitabye Imana.

Muri iyi minsi ubwandu bushya bwiganje mu Turere twa Rusizi na Kirehe, aho bufitanye isano n’ingendo zambukiranya imipaka. Umujyi wa Kigali nawo utangiye kugaragaramo ubwandu bushya, byanatumye imidugudu itandatu isubizwa muri gahunda ya Guma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko imidugudu itandatu yo mu Mujyi wa Kigali mu Turere twa Kicukiro na Nyarugenge, igomba kujya muri guma mu rugo mu gihe cy’iminsi 15, kubera icyorezo cya Coronavirus cyatugaragayemo.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .