Abapfuye barimo umugore w’imyaka 53 wo mu karere ka Rusizi n’umugabo w’imyaka 81 wo mu karere ka Bugesera. Abantu bamaze guhitanwa na Covid-19 mu Rwanda ni 120.
Abantu bashya banduye barimo 125 babonetse i Kigali, Musanze habonetse 15, Rubavu ni 11, Nyagatare ni 6, Huye ni 4, Rusizi ni 3, Rulindo ni 2, Nyanza ni 1, Nyamasheke ni 1 na Bugesera ni 1.
Abarwayi babonetse kuri iki cyumweru batumye umubare w’abamaze kwandura bose mu Rwanda uba 9630. Hakize abarwayi 18 bituma umubare w’abamaze gukira iyi ndwara bose baba 6974 naho abakirwaye ni 2536.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
10.01.2021 Amakuru Mashya | Update
*Kigali: 125, Musanze: 15, Rubavu: 11, Nyagatare: 6, Huye: 4, Rusizi: 3, Rulindo: 2, Nyanza: 1, Nyamasheke: 1, Bugesera: 1 pic.twitter.com/tL9RPVg1Yl
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) January 10, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!