Abarwayi 245 bakize Coronavirus mu Rwanda, nta wapfuye

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 18 Gashyantare 2021 saa 10:32
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abarwayi 245 bakize Coronavirus, abayanduye mu Rwanda biyongereyeho 119 mu gihe nta wapfuye mu masaha 24 yashize.

Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Kane, tariki 18 Gashyantare 2021, rigaragaza ko abantu 245 bakize bituma umubare w’abamaze gusezererwa mu bitaro uba 16 163.

Mu bipimo 4391 byafashwe ho habonetse abantu 119 banduye, bituma umubare w’abamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus ugera ku 17 835.

Abarwayi bashya biganjemo abakuwe mu Mujyi wa Kigali ahabonetse 27, Nyamagabe (12), Ruhango (11), Kayonza (9), Gisagara na Rubavu ni umunani mu gihe Uturere turimo Burera, Gicumbi, Kirehe, Ngoma, Nyagatare na Nyamasheke nta murwayi mushya watubonetsemo.

Kuri ubu mu Rwanda hari abarwayi 1429 baracyari kwitabwaho mu ngo zabo ndetse no mu bitaro byabugenewe.

Kubera ingamba zafashwe mu guhangana na Coronavirus, byatumye mu Rwanda kuri uyu munsi nta murwayi wahitanywe n’iki cyorezo bituma umubare w’abishwe nacyo uguma kuri 243.

Kugeza uyu munsi abandura bari ku kigero cya 2.7%, mu gihe abakira bageze kuri 90.6% naho abahitanwa na Coronavirus ni 1.3%.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu bigo byagenewe kwakira abarwayi ba Coronavirus harimo abantu 12 barembye cyane.

Ibimenyetso by’iyi ndwara birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abanyarwanda bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .