Minisante yihanganishije imiryango y’abitabye Imana kuri uyu wa Gatanu barimo umugore w’imyaka 85 w’i Nyagatare n’umugabo ufite imyaka 62 wo mu Mujyi wa Kigali.
Kuri uyu wa 8 Mutarama 2021, abantu 143 basanzwemo ubwandu bwa COVID-19 mu bipimo 4846 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 9368 mu gihe nta wakize.
Abarwayi bashya bagaragaye muri “Kigali: 101, Huye: 12, Rubavu: 7, Musanze: 7, Rusizi: 4, Kamonyi: 3, Kayonza: 3, Muhanga: 1, Rulindo: 1, Ruhango: 1, Nyanza: 1 Nyagatare: 1, Nyamasheke: 1.”
Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 760 897, basanzwemo 9368 banduye. Muri bo 6940 basezerewe mu bitaro nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 2313 aribo bakirwaye.
Minisante itangaza ko ijanisha ku mubare w’abapfa bishwe na COVID-19 riri kuri 1.2% mu gihe abandura bangana na 3%.
Abanyarwanda bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.
08.01.2021 Amakuru Mashya | Update
Kigali: 101, Huye: 12, Rubavu: 7, Musanze: 7, Rusizi: 4, Kamonyi: 3, Kayonza: 3, Muhanga: 1, Rulindo: 1, Ruhango: 1, Nyanza: 1 Nyagatare: 1, Nyamasheke: 1 pic.twitter.com/WUI2x4cITn
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) January 8, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!