Muri iryo tangazo ryashyizwe kuri Twitter, Minisante, yihanganishije imiryango yabuze ababo.
Yanditse iti “Twihanganishjije imiryango y’umugore w’imyaka 60 n’umugabo w’imyaka 62 bitabye Imana i Kigali.”
Itangazo rikomeza rivuga ko mu bipimo bishya 4128 byafashwe mu masaha 24 ashize hagaragayemo abanduye 65, bigatuma ubwandu bumaze kugaragara mu gihugu kuva muri Werurwe 2020 bugera ku 18 053.
Abarwayi bashya 65 bagaragaye uyu munsi barimo 21 b’i Kigali, 7 b’i Nyaruguru, 5 b’i Rwamagana, 4 b’i Nyanza, 4 b’i Gisagara, 3 b’i Rusizi na 3 b’i Rubavu.
Hari kandi 3 babonetse muri Ngororero, 2 b’i Ruhango, 2 b’i Huye, 2 b’i Gatsibo, 2 b’i Muhanga na 2 b’i Kamonyi. Mu karere ka Nyamagabe habonetse 1, Musanze 1, Burera 1, Gicumbi 1, na Karongi 1.
Muri rusange uturere 10 twonyine ni two tutagaragayemo ubwandu bushya uyu munsi.
Kuva umuntu wa mbere urwaye Coronavirus yagaragara mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze gufatwa ibipimo 978 050. Abamaze kwandura ni 18 053, aho muri bo 16 803 bakize, naho 249 bahasiga ubuzima.
Abarwayi 1,001 ni bo bakiri kwitabwaho n’inzego z’ubuzima, mu gihe icyenda barembye.
Minisante iributsa abaturarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo arimo guhana intera, gukaraba intoki ahantu hose no kwambara neza agapfukamunwa.
21.02.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije imiryango y’umugore w’imyaka 60 n’umugabo w’imyaka 92 bitabye Imana i Kigali / Condolences to families of 60 yo woman and 92 yo man who passed away in Kigali pic.twitter.com/p4qwra955V
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) February 21, 2021


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!