Abishwe na Coronavirus ni abagore babiri b’imyaka 69 (mu Ruhango) na 49 (i Kigali) n’umugabo w’imyaka 63 w’i Nyagatare.
Itangazo rya Minisante ryo kuri iki Cyumweru, tariki 14 Gashyantare 2021, rigaragaza ko mu bipimo 4675 habonetse abantu 76 banduye, bituma umubare w’abamaze kwandura ugera ku 17343.
Rikomeza rigaragaza ko abakize biyongereyeho 315 bituma umubare w’abamaze gukira bose ugera ku 14792. Ni ukuvuga ko abakirwaye ari 2312.
Kugeza uyu munsi abandura bari ku kigero cya 1.6%, mu gihe abakira bageze kuri 83.8% naho abahitanwa na Coronavirus ni 1.3%.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu bigo byagenewe kwakira abarwayi ba Coronavirus harimo abantu 15 barembye cyane.
U Rwanda kuri uyu munsi kandi rwatangiye ibikorwa byo gukingira Coronavirus haherewe ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura iki cyorezo barimo abaganga.
Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yatangaje ko muri gahunda y’igihugu yo gutanga inkingo, abafite ibyago byo kwandura biganjemo abakozi bo kwa muganga batangiye kuzihabwa.
Yagize iti “Gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima yo gukingira COVID-19 yatangiriye ku matsinda y’abafite ibyago byinshi byo kwandura kurusha abandi, by’umwihariko abakora mu mavuriro n’abakurikirana abarwayi ba COVID-19 umunsi ku wundi. Aba bakaba bakingirwa hifashishijwe inkingo zemewe n’Ishami y’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, zabonetse ku mubare muto binyuze mu bufatanye mpuzamahanga.’’
“Iki cyiciro cya mbere kizakurikirwa na gahunda yagutse yo gukingira umubare wisumbuyeho hakoreshejwe inking ziboneka uku kwezi ziturutse muri COVAX ndetse n’Ikigo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gikwirakwiza imiti. Imyiteguro yo gukingira ndetse n’ibikorwa remezo byo gufasha muri iyo gahunda byamaze gutunganywa.’’
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko kuba Abanyarwanda batangiye gukingirwa bidakwiye gutuma abantu badohoka ku ngamba zo kwirinda Coronavirus.
Yagize ati “Mbere na nyuma yo gukingirwa COVID-19, tuzakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kugeza igihe tuzaba tumaze gukingira nibura Abanyarwanda bangana na 60%.’’


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!