Ibigo bisaga 15 byavurirwagamo abanduye COVID-19 bimaze gufungwa

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 25 Nzeri 2020 saa 01:58
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin, yatangaje ko ibigo bigera kuri 15 byavurirwagamo abanduye COVID-19 bimaze gufungwa, mu guha imbaraga ibijyanye no gukurikirana abarwayi bari mu ngo zabo.

Gahunda yo kuvurira abarwayi ba COVID-19 mu rugo imaze kumenyerwa nka "Home Based Care’ (HBC), yatangiye kwifashishwa mu Rwanda muri Kanama 2020.

RBC iheruka gutangaza ko abarwayi 337 muri 762 ba Coronavirus mu Rwanda bavuriwe mu ngo zabo, bamaze gukira iki cyorezo.

Kuva umurwayi wa mbere wa Coranavirus agaragaye mu Rwanda, abantu 4789 barayanduye mu gihe abamaze gukira bo ari 3050, abakirwaye ari 1712 mu gihe abapfuye ari 27.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Dr Nsanzimana Sabin yagaragaje ko imbaraga nyinshi zashyizwe mu kuvurira abarwayi mu ngo.

Yagize ati "Mu gihe abasaga 3000 bamaze gukira [Coronavirus], twafunze ibigo 15 byavurirwagamo abanduye COVID-19 kugira ngo twibande ku gutangira ubuvuzi mu ngo ku barwayi batarembye. Ibigo byita ku barwayi barembye byongerewe ubushobozi."

Ibigenderwaho kugira ngo umurwayi yitabweho ari mu rugo birimo kuba abandi bari mu rugo batarengeje imyaka 65 no kuba batarwaye indwara z’akarande nk’umutima, ibihaha n’impyiko.

Mbere y’uko umurwayi yemererwa kuvurirwa mu rugo, hagenzurwa niba hari ibikorwaremezo bihagije nk’ubwogero, ubukarabiro n’ubwiherero ku buryo umurwayi uri kwitabwaho azabona ibyo akoresha atabisangiye n’abatarandura. Umurwayi kandi ashyirwa mu cyumba cye wenyine.

Mu gihe mu rugo hari umurwayi urimo kwitabwaho, abahaba bose baba bafatwa nk’abahuye na we, ku buryo nabo baba bari mu kato, bagakurikiranwa kuri telefoni kugeza igihe cyagenwe kirangiye.

Muri Kanama 2020, abarwayi bavurirwaga COVID-19 mu ngo bo mu Karere ka Rusizi, batangaje ko bituma barushaho guhumurizanya kandi n’imirimo yo mu rugo ikarushaho kugenda neza.

RBC ivuga ko kuvurira abarwayi ba COVID-19 mu rugo bishoboka, kuko baba bitabwaho n’abajyanama b’ubuzima babihuguriwe, kandi bigatuma mu bitaro hatagaragara ikibazo cy’ubucucike bw’abarwayi, bityo abakeneye ubuvuzi bw’izindi ndwara bakabubona byoroshye.

Gahunda yo kuvurira abarwayi ba COVID-19 mu ngo imaze gutanga umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .