U Bufaransa bushobora kujya mu ihurizo ryo kongera kwibasirwa na Coronavirus

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 27 Nzeri 2020 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Amezi abiri ari imbere ashobora kuba ihurizo rikomeye k’u Bufaransa aho hari ubwoba ko inzego z’ubuzima zishobora kongera guhura n’akazi gakomeye kubera umwaduko wa Coronavirus yari itangiye kugenza make ariko ubu ikaba yongeye kugaragara.

Ihuriro ry’abaganga muri iki gihugu, ryatangaje ko Coronavirus yongeye kwaduka mu gihugu n’umuvuduko mwinshi kurusha uko abantu babitekerezaga. Ryasabye ko hashyirwaho amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo mu Mijyi yibasiwe cyane nka Marseille na Paris.

Inzego z’ubuzima mu Bufaransa kuri uyu wa Gatandatu, zatangaje ko abantu 14412 banduye iki cyorezo mu gihe ku wa Kane no ku wa Gatanu hari habonetse abarwayi bashya barenga ibihumbi 16.

Mu minsi irindwi ishize, abarwayi 4102 nibo bashyizwe mu bitaro mu gihe 763 muri bo bari kwitabwaho byihariye kuko barembye.

Mu Bufaransa harabarirwa abantu 527446 banduye Coronavirus mu gihe abamaze gupfa bo ari 31700.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .