Bimwe mu biribwa bifasha kugabanya ibinure mu mubiri no kugenzura ubushake bwo kurya

Yanditswe na Mutangana Gaspard
Kuya 10 Ukwakira 2020 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Kugira ibinure byinshi mu mubiri cyangwa kubura ubushake bwo kurya ni bimwe mu bihangayijisha benshi ndetse bitagenzuwe neza bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu.

Indyo nziza yagenwe n’abaganga ni imwe mu bishobora kugabanya ibyo byago byo kugira ibibazo by’ubuzima.

Umuhanga mu bijyanye n’imirire Avni Kaul wanashinze ikigo gisanzwe gitanga inama mu bijyanye n’imirire, NitriActivania, yagaragaje ko amagi, salade, imbuto z’igihingwa cya Chia, ndetse lantile (lentil) ari bimwe mu biribwa byakwifashishwa mu kugabanya ibinure mu mubiri kandi bigafasha umuntu kugenzura ubushake bwo kurya.

Amagi ni amwe mu biribwa bikungahaye ku byubaka umubiri, akaba ukunze kuribwa n’abantu bifuza kugabanya ibiro. Igi ritogosheje, ritakaza ingufu (calories 100), bigafasha kuganya ibinure no kwirinda umubyibuho ukabije. Igi ryongerwe ku ifunguro rya mu gitondo, bifasha umuntu kwirirwana imbaraga umunsi wose no kudakenera kurya mu gihe bitari ngombwa.

Salade, imbuto n’imboga zateguwe neza ariko ntizitekwe, zigira uruhare rukomeye mu igabanuka ry’ibinure mu mubiri w’umuntu, bitewe n’uko imboga n’imbuto bikungahaye kuri ‘fibre’ ituma urwungano ngogozi rurushaho kumererwa neza. Salade iringaniza urugero rw’isukari yo mu maraso n’urwa ‘cholesterol’ ishobora kuba nyinshi mu maraso, ikaziba imitsi ijyana amaraso ku mutima no mu bwonko.

Imbuto z’igihingwa ‘Chia’, na zo ni ingenzi mu bifasha umuntu kugabanya ibinure mu mubiri. Imbuto za ‘chia’, igihingwa gikunze guhingwa muri Bolivia, zikungahaye kuri ‘fibre’ nk’imboga n’imbuto. Abahanga mu bijyanye n’imirire bagira inama abantu kwifashisha izi mbuto bagamije kugabanya ibinure mu mubiri no kugenzura ubushake bwo kurya, ariko bigakorwa mu rugero, kuko iyo ziriwe mu kavuyo zidatanga umusaruro.

Mu kugabanya ibinure no kugenzura ubushake bwo kurya kandi, ni byiza gukoresha ‘Lentil’. Lentil ibarirwa mu binyamisogwe nk’ibishyimbo, amashaza n’ibindi. Ni ingirakamaro mu ku muntu wifuza kugabanya ibinure mu mubiri no kugenzura ubushake bwo kurya, ikaba ikunze guhingwa muri Australia.

Ikungahaye kuri ‘folic acid’, ubutare, n’imyunyu ngugu nka potassium, vitamin nka thiamine, na manganese igira uruhare rukomeye mu ikorwa ry’imisemburo ihindura ibyo umuntu yariye ikabigira ingufu.

Ni ingenzi kwifashisha ibi biribwa, bitewe n’uko bifasha umuntu kwirinda umubyibuho ukabije, kurwanya indwara z’umutima n’igisukari, diabetes.

Amagi cyangwa salade ni bimwe mu bishobora gufasha umuntu kugabanya ibinure no kugira ubushake bwo kurya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .