Impungenge ku bipimo bitangwa n’akuma gapima Oxygène mu maraso iyo gakoreshejwe ku birabura

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 22 Gashyantare 2021 saa 04:00
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi bagaragaje ko ibipimo bitangwa n’akuma gapima Oxygène iri mu maraso (oxymètre de pouls) bishobora kubamo amakosa, by’umwihariko ku birabura.

Byagaragarijwe mu nyigo zitandukanye zakozwe mu gihe ako gakoresho kari mu bintu nkenerwa cyane ku nzego z’ubuzima muri ibi bihe by’icyorezo cya Coronavirus cyibasira imyanya y’ubuhumekero.

Ubusanzwe umurwayi wa COVID-19 ibihaha bye bigira ikibazo ntabashe kubona umwuka wa Oxygène uhagije, uko ugenda uba muke niko nawe agenda arushaho kuremba.

Mu kwita ku barwayi b’icyo cyorezo, ni ngombwa kubapima harebwa Oxygène basigaranye ko ihagije, kugira ngo usigaranye nke ashyirwe ku mashini imwongerera umwuka.

Ku rundi ruhande ariko inyigo zitandukanye zakozwe n’abashakashatsi b’Abanyamerika zerekanye ko nubwo ako kuma gakenewe cyane, gashobora gutanga ibipimo bitari byo cyane cyane ku Birabura.

Inyigo abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Michigan baheruka gushyira ahagaragara mu Ukuboza 2020, yagaragaje ko ku Bazungu oxymètre de pouls ishobora kwerekana ibipimo bitari byo ku kigero cya 3,6%, naho ku Birabura bikaba ku kigero cya 11,7%.

Ni nyuma yo gukorera isuzuma ku barwayi barenga 1.000, buri murwayi agafatwa ibipimo hifashishijwe ako kuma, ndetse agafatwa ibindi hakoreshejwe gufata amaraso yo mu mitsi n’urushinge maze ibipimo bikagereranywa.

Hagaragajwe ko impamvu ku Birabura ariho ibipimo bishobora kuzamo amakosa cyane zishingingiye ku mikokoreshereze ya oxymètre de pouls.

Ubusanzwe ikoreshwa umurwayi yinjizamo urutoki, maze urumuri rwayo rutukura rukamurika urutoki. Rwa rumuri rumuritse urutoki ni rwo ruyobora icyumvirizo cyayo, ikabasha kubona niba amaraso y’umurwayi atukura cyane, cyangwa niba arimo Oxygène nyinshi. Iyo ako kuma katajyanishije ibara ry’amaraso n’uruhu rwirabura, ngo ni bwo ibara ry’uruhu ritambamira ifatwa ry’ibipimo.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi bw’indwara z’ibihaha mu Bitaro bya Montefiore, Dr Michelle Ng Gong, avuga ko abaganga badakwiye gushingira ku bipimo byafashwe na oxymètre de pouls byonyine mu kuvura umurwayi.

Ati “Ntibakwiye kubwira umurwayi ngo ‘sinitaye ku ko ubabara cyane ko ibipimo binyereka ko nta kibazo ufite, wibigiraho ikibazo.’ Ni igikoresho [oxymètre de pouls], kandi nk’igikoresha ni ngombwa kugikoresha neza mu buryo bwazana andi makuru.”

Iyo si yo nyigo ya mbere ivuga ku ikemangwa rya oxymètre de pouls, kuko hari n’izindi zakozwe mu 2005, 2007, no mu myaka ya 1990 zagaragaje ko utwo twuma dushobora kugaragaza ibipimo bitari byo.

Iyo aka kuma kari gupima umwirabura, ibipimo byako bikunda kuzamo ikosa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .