Dr Rogriguez ukora muri Baho Hospital yasobanuye akamaro ko kwisuzumisha kanseri hakiri kare

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 2 Nyakanga 2020 saa 06:00
Yasuwe :
0 0

Umuganga w’Inzobere mu kuvura kanseri n’indwara z’abagore (Gyneco-Oncologist) muri Baho International Hospital na Baho Polyclinic, Dr. Osvaldo Rodriguez Lara, yasabye abagore kwitabira kwisuzumisha kanseri hakiri kare, kuko ari bwo buryo bwo kuyirinda no kumenya ko bayifite hakiri kare, bakavurwa hakiri amahirwe menshi yo gukira.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko mu 2018 kanseri zishe abarenga miliyoni 9.6 muri miliyoni 18.1 z’abari bazirwaye. Iyi raporo yerekanye ko mu Rwanda hari abantu 10 000 barwaye kanseri zitandukanye, aho iy’ibere iza ku mwanya wa kabiri nyuma y’ifata inkondo y’umura.

Umunya-Cuba Dr. Rodriguez uzobereye mu kuvura kanseri (Oncologist Specialist) ndetse n’indwara z’abagore by’umwihariko izifata imyanya myibarukiro no kwita ku buzima bw’imyororokere bw’abagore muri rusange (Gynecologist Specialist), yabwiye IGIHE ko ikibazo gikomeye gihari mu Rwanda ari uko abagore batitabira kwisuzumisha kanseri.

Uyu mugabo akorera muri Baho International Hospital guhera muri Gashyantare 2015, agatanga n’ubufasha mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe no mu Byitiriwe Umwami Faisal mu kwita ku barwaye kanseri.

Dr. Rodriguez yavuze ko ababazwa n’uko abarwayi bamuhamagara ngo ajye kwitaho muri ibyo bitaro, bose asanga uburwayi bwarageze kure kubera ko batitabiriye kwisuzumisha.

Yagize ati “Ikibazo gikomeye ni uko akenshi iyo nitabajwe ngo tuganire ku kibazo cy’umurwayi wa kanseri, usanga kenshi yaramurenze.”

Avuga ko umuntu agomba kwisuzumisha kanseri nibura rimwe mu mwaka kugira ngo igihe yayirwaye bimenyekane kare, avurwe, kuko izifata abagore zirimo kanseri y’ibere, iy’inkondo y’umura n’iy’umurerantanga, zishobora gukira iyo zavuwe hakiri kare.

Impamvu yo kwipimisha nibura rimwe mu mwaka ngo ni uko nta kanseri yarenga igipimo cyo kuvurwa mu mwaka umwe, ku buryo umuntu abikoze bihoraho, igihe yarwara byagaragara hakiri kare, amahirwe yo gukira akiyongera.

Ati “Intwaro nziza yo kurwanya kanseri ni ukwisuzumisha. Niba abantu bataje kwisuzumisha ntabwo bazamenya niba umuntu afite kanseri noneho bigatuma abantu baza babaza niba barwaye kanseri yarageze kure, kandi iyo igeze kure haba hari amahirwe make yo kuvurwa.”

Kanseri ifata mu myanya myibarukiro ikunda kwibasira abagore babyaye guhera ku mbyaro ebyiri, naho iy’ibere ikunze kwibasira abagore batarabyara cyangwa batigeze babyara.

Irangwa no guhinduka k’uruhu rw’ibere ndetse no gutobagurika kw’imoko. Gusa ngo si ngombwa gutegereza ibimenyetso kuko icyo gihe ujya kubibona yararenze urugero rwo kuvurwa.

Iyo umugore atangiye imibonano mpuzabitsina, mu myaka itatu ya mbere agomba kujya kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura, yaba akiri ingaragu cyangwa yarashatse, yaba yarabyaye cyangwa atarabyara. Asabwa gukomeza umuco wo kwisuzumisha rimwe mu mwaka kugeza agize imyaka 65 y’amavuko.

Ku bantu bibwira ko kwisuzumisha bihenze, Dr Osvaldo yavuze ko ikiguzi cyabyo kitagereranywa no kuyivuza uyirwaye cyangwa yarageze kure.

Umunya-Cuba Dr. Rodriguez aboneka kuri telefoni ngendanwa +250 783 721 521‎.

Umunya-Cuba Dr Rogriguez ukora muri Baho Hospital yasobanuye akamaro ko kwisuzumisha kanseri ziganjemo zifata abagore
Iki ni kimwe mu bikoresho byifashishwa mu gusuzuma kanseri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .