Inzego z’ubutabera zasabwe kugenzura no kuziba ibyuho bya ruswa muri serivisi zitanga

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 10 Nyakanga 2020 saa 07:22
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Umuvunyi rwasabye inzego z’ubutabera guhora zisuzuma harebwa aho ruswa yanyura hose muri serivisi zitanga kugira ngo zizibe ibyo byuho.

Raporo y’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ku Isi, yo mu 2019 ishyira u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba birangwamo ruswa nkeya, rukaza ku mwanya wa kane muri Afurika yose naho ku Isi ruri ku mwanya wa 51.

Mu gihe u Rwanda rwifatanya n’Isi yose kwizihiza umunsi Nyafurika wahariwe kurwanya ruswa, Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko nubwo ibimaze gukorwa ari byinshi, inzira ikiri ndende.

Urwego rw’ubutabera ni rumwe mu zitungwa agatoki mu bijyanye na ruswa. Raporo y’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International, ishami ry’u Rwanda, iherutse gutangaza ko inzego z’Ubutabera ziri ku mwanya wa kane [ku gipimo cya 9.41%] mu kugira abazikoramo bakira ruswa.

Ibyo bishimangirwa n’uko Perezida w’Urukiko rw’ikirenga, Dr. Ntezilyayo Faustin arahirira kubahiriza inshingano ze mu Ukuboza 2019 yavuze ko ruswa ari kimwe mu bibazo agiye kwitaho.

Ni mu gihe kandi umukuru w’igihugu yari yasabye abakozi b’urwego rw’ubutabera kwisuzuma bakitandukanya na ruswa, ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza mu Ugushyingo 2019.

Mu butumwa urwego rw’umuvunyi rwageneye Abanyarwanda, rwahamagariye buri wese kuba inyangamugayo, kwirinda ruswa, kuyirinda abo abana nabo, abo akorana nabo cyangwa ayobora. Buri wese kandi yasabwe gufasha ubutabera no kuba ijisho ry’igihugu.

By’umwihariko "inzego z’ubutabera zashishikarijwe guhora zisuzuma harebwa aho ruswa yanyura hose muri serivisi batanga kugira ngo bafunge ibyo byuho".

Mu bikibangamiye guca ruswa harimo guhishirana kw’abarya ruswa no gufatanya guhisha imitungo ikomoka ku inyerezwa ry’umutungo wa leta.

Mu ngamba u Rwanda rwashyizeho mu rugamba rwo kurwanya ruswa harimo kwimakaza ikoranabuhanga hirindwa guhura k’utanga serivisi n’uyikeneye.

Serivisi zirimo gupiganira amasoko ya leta n’iz’ubutaka, ubu zikoresha ikoranabuhanga izindi zinyuranye zigatangwa hakoreshejwe urubuga ’Irembo.’

Mu 2015 Banki y’Isi yagaragaje ko Afurika ihomba miliyari 148 z’Amadorali ya Amerika kubera abasahura umutungo bajya kubitsa mu bihugu by’amahanga.

Umunsi Nyafurika wahariwe kurwanya ruswa w’uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Ubutabera buboneye, inkingi ikomeye mu kurwanya ruswa’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .