00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubugambanyi bw’abanyaburayi bazanye igitambaro mu guhisha uburanga bw’Abanyarwandakazi

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 19 Mutarama 2023 saa 03:43
Yasuwe :

Amateka u Rwanda rwanyuzemo hari aho usanga ashimishije ku bw’ibigwi n’imihigo byaserukanywemo, ayo usanga asharirirye kubera amashiraniro n’akaga byayabayemo bigahitana benshi, hakaba n’ayo usanga asekeje kuko atari meza, ahubwo ari uko yubakanywe ubucakura bwinshi bwagejejeje u Rwanda ahatari heza.

Hari byinshi tubona mu mateka y’u Rwanda, byazanywe n’iterambere, nyamara bihishe byinshi byazanywe n’abakoroni byo kwangiza ubunyarwanda, ubunyafurika mu ngeri zose.

Muri aya mateka, tugiye gusesengurirra hamwe bumwe mu bucakura bwaranze abanyaburayi bakigera ino, bakadukorera ubugambanyi bw’akaburarugero bwo gutega igitambaro abari b’i Rwanda na ba mutimawurugo, ngo bibe urwaho rwo guhisha uburanga bwabo, bahinduke imihirimbiri, bangwe n’abahisi n’abagenzi, ubwiza bwabo buzime. Aho bageze ari ingwa yera, bahagere ari imbwa yiba!

Ibisanzwe mu muco n’amateka y’u Rwanda, nta wigeze ahiga Abanyarwandakazi mu bwiza, kwiyitaho no kwirimbisha! Ibyo birazwi ko nta we tubijyaho impaka kugeza na n’ubu. Ibyo byatumaga bitwararika bakigwizaho imirimbo myinshi yo kubafasha kubungabunga ubwiza bwabo, no kubukuza ngo burusheho kugwira.

Abari n’abategarugori b’i Rwanda bagiraga imirimbo myinshi itandukanye, yaba iyo ku mubiri, ku birenge no ku maguru, mu ijosi no ku musatsi. Iyo ikaba imirimbo myiza by’agahebuzo yarangaga ukwiyitaho guhambaye.

Mu mutwe w’Abanyarwandakazi bashyiragamo imirimbo y’amoko menshi, iyo tugiye gutatutira hano yazimijwe n’abakoroni, ni iyakorerwaga ku mutwe cyangwa se ku musatsi.

Imirimbo yashyirwaga ku mutwe cyangwa se ku musatsi harimo; amasaro n’ibyangange bakagira n’inyogosho nziza zitandukanye zirimo; gutega amasunzu no gutega ibisage n’ibindi. Hakaziraho n’insokozo zari zikabije ubwiza aho basokozaga insokozo bitaga urw’intwari n’uruhanika.

Imirimbo yo ku maguru, ku maboko, mu ijosi no ku mubiri, bagiye bayizimya gahoro, gahoro, aho bigishije Abanyarwanda ko ari ibishenzi cyangwa se ibipagani. Bageze ku yo mu mutwe yo basanga kuzayica bitazaborohera, kuko yo kuyirega ubupagani n’ubushenzi bitazaborohera.

Byatumye biga umushinga wo gutega igitambaro nka kimwe mu byabafasha! Nuko binjira mu nganda za bo zikora imyenda, bakora icyo kinyagwa kizajya gihisha uburanga bwo ku mutwe w’Abanyarwandakazi ngo butabasha kugaragara.

Kuko iyo uburanga bwumuntu bwangiritse cyangwa se bugapfobywa biba bimwe mu bimugabanyiriza icyizere cyo kubaho no guharanaira guhora yatanya ajya mbere. Abanyafurika benshi bagendeye muri uwo mujyo w’agashya kari kadutse nyamara ntibamenye icyo gahatse.

Gutega urugori byahise bicika ubwo kuko umusatsi barutegagamo wari umaze gupfuka, imitako y’amasaro bayicikaho vuba na bwangu, ibyanganye bategaga mu misaya yombi byo bigenda nka nyomberi, gusokoza uruhanika n’urw’intwari ntibyaba bigikunze, kubera ko imisatsi yabo yari miremire cyane, yatangiye kwipfunyarika, benshi batangira no kuyogosha ngo ibe migufi izabone uko ijyamo igitambaro.

Impamvu igaragaza ko ari umushinga bigiye Abanyarwandakazi n’abandi Banyafurika, ni uko mu mateka y’Abanyaburayi, nta ho hagaragara ko gutega igitambaro mu mutwe ari umuco w abo ngo bigaragare ko baje kuwusangaiza Abanyarwanda n’Abanyafurika.

Ni umushinga bigiye Abanyarwanda, bashaka ikintu cyose, cyatuma baba imihirimbiri, kwikunda no kuyitaho bizime ubwo.

Iyo ni yo mvano yo gutega igitambaro mu mutwe w’Abanyarwandakazi babonye nk’igishya bungutse, nyamara kigamije guhanaguraho imirimbo gakondo yabo no gupfobya ubwiza bwabo bwagaragariraga mu kwita ku misatsi yabo n’imirimbo myinshi bashyiraga ku mutwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .