00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubutwari bw’Abanyarwanda, igiti cyatewe kitimejeje

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 1 Gashyantare 2023 saa 09:10
Yasuwe :

U Rwanda, ni igihugu cyaremanywe ibigwi n’imihigo, abaturage ba rwo, baremanywa ubutarushwa n’ubutaneshwa. Uwo mujyo ni wo wabaye uruhererekane maraso mu Banyarwanda n’ababakomokaho mu myaka amagana n’amagana u Rwanda rumaze.

Ni yo mpamvu bigoye kandi bizagorana, kugira ngo u Rwanda uzarubone mu bikorwa by’ubugwari cyangwa se intekerezo mbi. U Rwanda ni igihugu gitekerereza abaturage ba cyo, abaturanyi n’isi muri rusange.

U Rwanda rwagiye rugira abami bihatiye kugaragaza ibikorwa by’ubutwari ndetse n’abagiye mu mujyo wa bo bakabaha ingororano. Uwaribuwe muri ayo mateka yo gushyiraho ibihembo by’intwari ku rugamba n’umugayo w’ibigwari, ni umwami Ruganzu Ndoli, watwaye u Rwanda hasaga mu wa 1510 kugeza mu wa 1543.

Bitewe nuko Ruganzu Ndoli yari afite akazi katoroshye ko gushimangira igitinyiro cy’igihugu cy’u Rwanda mu mahanga aruzengurutse nyuma yo kurubundura rumaze imyaka 11 rutagira umwami, yashakishije ikintu cyatuma abaturage ayoboye n’Ingabo bari kumwe mu igababitero byo koromya amahanga adakunda u Rwanda, bagira ubushake bwo kwitabira no kwitangira igihugu mu mugambi ukomeye barimo w’umushinga wo kubaka u Rwanda, wari ugeze kure mu bitero byo kwagura igihugu.

Muri icyo kibariro, ni bwo aciye iteka rigena ingororano z’Intwari zagaragaje ubudasa muri buri gikorwa cyerekeranye na gahunda yari yimirije imbere, agena imitere y’umugayo ugawa ibigwari byatereranye abandi ku rugamba.

Izo mpeta z’ubutwari, zatumaga Abanyarwanda barushaho gushira amanga no kurwana ishyaka ryo kwikura mu bucakara bw’amahanga no kwigarurira ibihugu. Inzego z’Intwari n’Impeta zahabwaga Intwari uhereye ku ngoma ya Ruganzu Ndoli, zari titeye zitya:

Umudende: Umudende yari impeta y’ubutwari yambikwaga Intwari yicaga ababisha barindwi ibatsinze mu itsimbiro. Kubatsinda mu itsimbiro, ni ukuvuga uwo wafsha mpiri ataguye mu kivunge cy’abishwe n’inyuranamo cy’imyambi n’amacumu.

Uwo mudende wari icyuma kimeze nk’umukwege bambaraga mu ijosi gitunzweho amashinjo (inyuma bicuze nk’umuhunda ucuritse birimo amarebe nk’ayo mu nzogera). Usibye kumwambika uwo mudende, yanahabwaga amashyo y’Inka, ubundi agatunga agatunganirwa.

Impotore: Impotore ni impeta y’ubutwari yambikwagwa umuntu wivuganye ababisha cyangwa abanyamahanga 14 abatsinze mu rukubo. Nyuma y’urugamba yambikwaga umuringa usa n’amazi uzinze nk’inyabubiri akawambara ku kuboko kw’iburyo. Usibye kumwambika uwo muringa, yanahabwaga amashyo y’Inka, ubundi agatunga agatunganirwa.

Hari n’abahabwaga Amasibo y’Inka, Bisangwa bya Rugombituri ni we wahawe ika nyinshi mu mateka y’u Rwanda, kuko yahawe Isanzu ryose, kubera kuba umugaba w’igihangange mu bihe bya Rwabugili, aho yatwaraga ingabo z’Ingangurarugo.

Gucana uruti: Impeta y’ikirenga mu Rwanda rwo ha mbere yari iyo; “Gucana uruti”. Iyo mpeta yahabwaga umuntu wishe ababisha 21 ku rugamba, abatsinze mu itsimbiro. Kugira ngo ayihabwe ibwami haberaga imihango ikomeye ikitabirwa n’umwami ubwe.

Uwo muntu wacanye uruti, yabaga yubashywe bitavugwa akanafatwa nk’Intwari y’ikirenga koko!!! Yagabirwaga Inka nyinshi z’Amashyo n’Amasibo, n’imisozi yo gutegeka, agasonerwaga kujya ku rugamba. Ibyo bikagaragazwa nuko yafataga icumu rye, akarishinga mu muriro igiti rikwikiyemo kigashya nk’ikimenyetso cy’uko asoje urugamba atazongera kurusubiraho, ari nayo yabaye inkomoko y’iryo zina.

Ruganzu yanagennye izindi ngororano z’Intwari zatsinze urugamba n’umugayo w’ibigwari.

Nyuma yo gushyiraho impeta z’ishimwe ku Ntwali zagaragaje ubudasa mu bitero byo kwagura igihugu, Ruganzu Ndoli yashyizeho n’izindi ngororano zahabwaga Ingabo iyo ariyo yose yatsinze urugamba, bona n’ubwo yabaga itari mu rwego rw’abahabwa Imidende, Impotore cyangwa se Abacanye Uruti. Ingororano zagabirwaga Ingabo zatsinze urugamba ndetse n’ibigwari byaruhunze ni izi zikurikira:

Inka y’Umuheto: Inka y’umuheto ni Inka yagororerwaga Ingabo yose yagabye urugamba ikarutsinda, bona n’ubwo yabaga nta mubisha yatsinze mu itsimbiro. Ariko mu bigaragara ntaba yaratereranye abandi ku rugamba, yabaga yararwitabiriye akarurasanira bona n’ubwo atagira uwo ahamya, kugeza urugamba rusoje bagatahana intsinzi.

Inka y’Umuheto kandi, yagabirwaga Ibitsimbanyi byose byagize uruhare mu gutunga Ingabo ku rugamba no gushorera iminyago.

Inka y’Imirindi: Burya mu rugamba rwose habamo Intwari hakabamo n’ibigwari, habamo abarwitabira hakaba n’abaruhunga. Inka y’Imirindi yagabirwaga ibigwari byose byahunze urugamba, mu buryo bwo kugira ubwoba bagatoroka, cyangwa se mu buryo bwo kutarwitabira, ntibanitabire uwo muhamagaro, abandi bafashe iya mbere mu kururwanirira, cyangwa se kwigira ntibindeba no kwikunda.

Inka y’ubumanzi: Ni inka yahabwaga undi wese wakoze ibindi bikorwa by’indashyikirwa bitari ibyo ku rugamba n’intambara.

N’ubwo ibyo bigwari byahabwaga Inka imeze kimwe n’iy’Intwari, ariko bwari uburyo bwo kunenga mu kinyabupfura kw’Abanyarwanda.

Icyatandukanyaga izo nka ni izina gusa, kuba warahawe Inka y’ubutwari, undi agahabwa Inka y’ubugwari, ntabwo mwakwishima kimwe, kuko Abanyarwanda bazirana n’izina ribi. Guhorana iryo pfunwe ryonyine byatumaga bikosora nabo bagahamya ubutwari.

Intango y’Abahizi: Mu Rwanda rwo ha mbere, bagiraga ibikoresho mugerwa bifashishaga mu gupima ibisukika, ndetse bakabyifashisha mu gusangiriraho ibinyobwa. Muri ibyo bikoresho habagamo Intango, Ikibindi, Urweso n’Akeso, uko byatandukanaga mu mazina, ni nako byabaga bitangana no mu bunini.

Intwari zasangiriraga ku Ntango, cyangwa se ibirori byahuje abantu benshi, kigakoreshwa kandi n’imiryango yifite, Intango kikaba yari mu bwoko bw’ibibumbano, ingana n’ikibindi kinini cyane (Kijyamo Ijerikani hejuru y’Eshatu).

Ikibindi cyo cyasangirirwagaho n’abantu bake bahuriye mu birori biciriritse cyangwa se imiryango itifite cyane (Kijyamo Ijerikani), hakaza n’urweso byashyizegamo amazi (Rujyamo igice cy’ijerikani), ariko abatindi bakanarusangiriraho ibinyobwa.

Mu rwego rwo gushimira ingabo zasoje urugamba, zasangiriraga ku ntango y’Abahizi zakundaga guterekwa ingabo n’abagaba bazo mu gitaramo mvarugamba, inzoga yabaga irimo yo yagenwaga n’ibwami.

Akeso k’isoni: Ikigwari ntabwo cyasangiriraga hamwe n’abandi ku Ntango, nticyasangiriraga na rubanda ruciriritse ku kibindi, yemwe no ku rweso rw’abatindi, nticyabashaga kurusomaho. Ahubwo mu rwego rwo kugaya ubugwari bwa bamwe, mu gihe intwari zabaga zisangirira ku “ Ntango y’abahizi” babashakiraga Akeso (Akabindi gato cyane!!!Kajyamo amacupa nka 5 cyangwa se munsi yayo) akaba ariko basangiriraho, kuko babaga babuze ubutwari, bakabura no kuba rubanda rwa giseseka kuko bananiwe kumaranira igihugu cyabo.

Akeso ibigwari byasangiriragaho niko bitaga: “Akeso k’isoni” basangiriragaho mu rwego rwo kubereka ko babaye ibigwari badakwiriye gusangirira n’abandi ku Ntango, nabo bakagasomaho n’isoni nyinshi zivanze n’ikimwaro cy’uko nta cyo bamariye igihugu.

Mu muco w’Abanyarwanda cyaraziraga ko himakazwa umuco w’ubusambo no kugira ubuntu buke, cyangwa se kugayira umuntu mu ruhame. Kwimana byari ikizira, wahaga umuntu bona n’iyo mwaba mufite icyo mupfa, ukazamugaya nyuma, hanyuma mukiyunga mukabana mu gihugu amahoro kuko nta wari ufite uburenganzira bwo kukikwirukanamo.

Ibi bihembo byahabwaga Intwari k’urugamba byaremwe na Ruganzu Ndoli, byaremye umwuka w’ubutwari buruseho mu Banyarwanda, bibabera igikabuzo gihanitse cyabaremyemo ikibatsi cy’ubutwari budatsimburwa n’ababisha kugeza magingo aya.

Uyu murage w’ubutwari utimejeje, ni wo wifashishijwe mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, none tuganzanye intwari z’Imanzi, Imena n’Ingezi, zahagaze aho rukomeye, zeyura igihu cy’amacakubiri cyari kibuditse mu kirere cy’u Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .