U Rwanda, narwo hari abantu b’ingeri zitandukanye bagiye bashimirwa mu bihe bitandukanye bitewe n’ibikorwa by’indashyikirwa bakoze bikagira ingaruka nziza ku nyungu rusange.
Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe CHENO rufite mu nshingano kugira uruhare mu igenwa rya politiki yerekeye intwari z’igihugu n’itangwa ry’impeta z’ishimwe mu Rwanda rugaragaza ko kuri ubu mu Rwanda hari impeta z’ishimwe zirindwi.
Ubusanzwe impeta y’ishimwe ni ikimenyetso cy’ishimwe umuntu ahabwa n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu kubera ibikorwa by’ikirenga yakoze bifitiye abandi akamaro.
Umuyobozi Mukuru wa CHENO, Nkusi Deo, yavuze ko mbere yo guhabwa impeta z’ishimwe bisaba kwemezwa n’uru rwego bigashyikirizwa Inama y’Abaminisitiri kugira ngo irwemeze burundu nyuma yo kubakoraho ubushakashatsi.
Ati “Iyo tumaze gukora ubushakashatsi hari izindi nzego zibemeza. Iyo bamaze kwemezwa nibwo bitangazwa ku mugaragaro.”
Yavuze ko kuri ubu abasaga 3000 barimo abanyamahanga n’abanyarwanda bahawe impeta z’ishimwe kuva zatangira gutangwa.
Ibyo wamenya kuri zo mpeta
U Rwanda rufite impeta y’ishimwe ryo kubohora igihugu yiswe ‘Uruti’ ihabwa abanyarwanda n’abanyamahanga bagize uruhare mu kubohora Igihugu hakaba n’impeta y’ishimwe ryo kurwanya Jenoside izwi nk’Umurinzi ihabwa abanyarwanda n’abanyamahanga bagize uruhare mu kurwanya no guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi.
Izi ni nazo zatangiye gutangwa mbere ndetse zimaze guhabwa abasaga ibihumbi bitatu barimo n’abanyamahanga.
Hari impeta y’icyubahiro “Agaciro’ iyi ihabwa umuyobozi w’Igihugu cyangwa uwa guverinoima, umukuru w’Umuryango Mpuzamahanga cyangwa umuyobozi ku rwego rw’ikirenga waranzwe n’ibikorwa biteza imbere inyungu z’u Rwanda muri politiki, mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage haba mu Rwanda cyangwa ku rwego mpuzamahanga.
Iyi mpeta kuri ubu imaze guhabwa umuntu umwe gusa kuko muri Kamena 2022, Perezida Kagame yayambitse Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Houlin Zhao, amushimira umusanzu we nk’Umuyobozi w’uyu muryango mu kwimakaza ikoranabuhanga mu itumanaho ku Isi.
Impeta y’ubucuti “igihango’ iyi ihabwa umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu gutsura umubano n’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu kandi watumye u Rwanda rugira isura nziza ku rwego mpuzamahanga.
Iyi mpeta imaze guhabwa abantu icyenda, barimo abanywanyi b’u Rwanda Hezi Bezalel, Howard G. Buffett, Gilbert Chagoury, John Dick, Paul Farmer, Alain na Dafroza Mukarumongi Gauthier, Linda Melvern na Joseph Ritchie, kubera ibikorwa by’indashyikirwa by’ubugiraneza no guharanira ko ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda kumenyekana.
Hari kandi impeta y’ubwitange ihabwa umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bakoze ibikorwa mu buryo bw’intangarugero birimo ubwitange buhebuje batitaye ku buzima bwabo kugira ngo bakize umuntu umwe cyangwa benshi.
Iyi mpeta yiswe Indengabaganizi imaze guhabwa abantu babiri aribo abasirikare babiri bari bafite Ipeti rya ‘General’ ubwo bari mu Ngabo za Loni zari zishinzwe kubungabunga Amahoro mu Rwanda (MINUAR) mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, mu rwego rwo kubashimira ubwitange bagaragaje mu kurinda abasivili mu bihe bibi.
U Rwanda kandi rufite impeta y’indashyikirwa ihabwa umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bagaragaje ibikorwa by’intangarugero birimo guhanga ibishya bizamura iterambere ry’igihugu nubwo nta muntu urawuhabwa kugeza uyu munsi.
Hari kandi impeta y’Indangamirwa ihabwa abantu bagaragaje ibikorwa by’intangarugero biteza imbere umuco nyarwanda.
Izi mpeta zose zitangwa ku rwego rw’Igihugu na perezida wa Repubulika cyangwa undi abihereye ububasha.
Abanyarwanda bashishikarizwa gukomeza gukora ibikorwa by’ubutwari mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi w’intwari ku nshuro ya 29 hagendewe ku nsanganyamatsiko ‘Ubutwari mu banyarwanda agaciro kacu.’






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!