Kuri uyu munsi w’intwari habaho umwanya wo kuganira ku mateka, ibigwi n’ubutwari bwaziranze mu bihe bitandukanye haba abakiriho n’abatakiriho.
Kugeza ubu intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi.
Icyiciro cy’Imanzi ni cyo kiri hejuru kikaba kigizwe n’intwari zaranzwe n’ibikorwa bidasanzwe birimo no guhara ubuzima mu rwego rwo kwitangira igihugu hashyirwamo intwari zitakiriho.
Icyiciro cy’Imena kigizwe n’intwari zaranzwe n’ibikorwa by’intangarugero birimo kwitanga kigakurikirwa n’Ingenzi nubwo kuri ubu nta muntu n’umwe uragishyirwamo.
Intwari z’Imena harimo abaranzwe n’ibikorwa by’ubutwari barimo Michel Rwagasana, Agatha Uwiringiyimana, Niyitegeka Felecité, Abanyeshuri b’i Nyange na Mutara III Rudahigwa.
Benshi mu bazi amateka y’u Rwanda bayasomye cyangwa bayabariwe mu buryo mbarankuru, bibaza impamvu Mutara III Rudahigwa ari we Mwami w’u Rwanda ugaragara mu ntwari rwizihiza.
Mu kiganiro n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta z’ishimwe CHENO, Nkusi Déo, yavuze ko hari impamvu nyinshi zagendeweho nubwo abami batwaye u Rwanda bakoze ibikorwa by’indashyikirwa.
Ati “Kuva kera habayeho intwari nyinshi zitangiye igihugu, uyu munsi n’igihe kizaza. Ingabo zitangiye igihugu kuva rwakitwa u Rwanda no mu gihe kizaza zifite intwari izihagarariye ariyo umusirikare utazwi.”
Yongeyeho ati “Habayeho abami b’intwari benshi cyane, ndetse benshi babaye n’ingabo bivuze ko ya ngabo itazwi izina ibahagarariye. Ugiye ureba buri mwami mu mateka ya kera tutaramenya kwandika, wumva harimo abakoze ibikorwa by’ubutwari. Gusa biri mu magambo, mu byivugo no mu mateka nyemvugo ukuri no gukabya inkuru ntibyoroshye kubitandukanya.”
Yavuze bitandukanye no kuri Rudahigwa kuko ibyo yakoze uyu munsi bigaragara n’amaso y’abantu ndetse n’amateka akaba yanditse bityo ko byakorohera n’abashakashatsi mu kwemeza ko ashyirwa mu ntwari.
Ati “Umwami Rudahigwa ni uwa vuba aha, ibintu byinshi bimwerekeyeho biranditse hari n’abantu bamuzi bakiriho. Ikindi hari n’ibikorwa abantu bazi yakoze biri mu nyandiko kandi bimwe bikiriho turanabibona. Nk’amashuri adashingiye ku madini, ishuri ryo ku ntwari i Nyamirambo, guca imanza no kwita kuri rubanda rugufi. Byari ibintu byoroshye rero kubibonera gihamya.”
Nkusi yavuze ko Mutara III Rudahigwa ahagarariye abandi bami batwaye u Rwanda bakoze ibikorwa by’ubutwari ku ngomba zabo.
Incamake ku byaranze Rudahigwa
Yavukiye i Nyanza, mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo muri Werurwe 1911 akaba umwana w’Umwami Yuhi wa IV Musinga na Nyiramavugo Kankazi Radegonde.
Mutara III yimitswe ku ngoma na Guverineri Voisin abifashijwemo na Musenyeri Classe ku wa 16 Ugushyingo 1931, Se Musinga amaze gukurwa ku ngoma kuwa 12 Ugushyingo 1931.
Kuwa 15 Ukwakira 1933, yashakanye na Nyiramakomali, batana mu 1940, nyuma ku wa 18 Mutarama 1942 ashakana na Rozaliya Gicanda.
Rudahigwa yaranzwe no kurwanya akarengane mu butabera, abigaragariza mu Rukiko rw’Umwami no mu mirimo ya buri munsi aho yirirwaga arenganura abaturage cyane cyane abato bato.
Yitaye cyane ku bujijuke bw’Abanyarwand ashinga ikigega cyamwitiriwe aricyo Fond Mutara, asaba Abayezuwiti gushinga Koleji i Gatagara, bayijyana i Bujumbura iba Collège International du Saint Esprit, ashinga Ishuri ry’Abayisilamu ku Ntwari ry’i Nyamirambo, ashinga amashuri adashingiye ku madini, ashinga Ishuri ry’Abenemutara ry’i Kanyanza anohereza Abanyarwanda ba mbere kwiga i Burayi.
Mutara wa III yatangiye impinduramatwara muri politike, akuraho inkuke zakamirwaga Umwami yishakira ize bwite, akuraho imirimo y’agahato yitwaga akazi, akuraho ubuhake abagaragu bagabana na bashebuja, ashaka gukuraho igitabo cy’umusoro cyanditsemo amoko, Ababiligi barabyanga.
Rudahigwa yahirimbaniye ubumwe n’ubwigenge by’Abanyarwanda ku buryo Abanyarwanda batekereza ko ari byo yazize mu 1959.
Inkuru bijyanye: Ibintu icumi byihariye kuri Mutara III Rudahigwa umaze imyaka 62 atanze

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!