Abavuga Ikinyarwanda muri Tanzania bari n’ubusanzwe ku bice byegereye u Rwanda byahoze mu gihugu cyitwaga Karagwe. Kiri mu bihugu byahanzwe kera na kare muri aka karere u Rwanda ruherereyemo.
Ni igihugu cyahanzwe na Ruhinda rwa Kazigaba ahasaga mu wa 450 nyuma ya Yezu. Ruhinda yari afite gakondo ye mu Rweya rw’u Mubali rwagengwaga n’Abazigaba barangajwe imbere n’umukurambere wa bo Kazigaba. Kuri ubu ni mu Mirenge ya Mwiri na Murundi yo mu Karere ka Kayonza na Rwimbogo yo mu Karere ka Gatsibo.
Mu kuraga abana be babiri b’abahungu, Kazigaba yaraze umukuru Kabeja, amubwira ko ari we uzamuzungura ku ngoma y’u Rweya rw’u Mubali, na ho Ruhinda amutungira inkoni hakurya y’Akagera, ngo ajye kuharema gakondo ye n’abazamukomokaho, nibwo yahashingaga igihugu akacyita Karagwe.
Bitewe nuko abahanze icyo gihugu n’ubundi bakomoka ku butaka bwaje kuba u Rwanda, byatumye bimukana inyito z’aho bakomoka bajya kuzihangana igihugu gishya. Niyo mpamvu muri Tanzania uhasanga inyito nyinshi zikomoka mu Rwanda, nka Kayanga, Kibondo, Bweranyange, Nyagahanga, Nyanza, Ngara n’ahandi.
Abami b’i Rwanda n’ab’i Karagwe, bari bafitanye umubano w’akadasohoka, kugeza ubwo banahana abageni. Gihamya cya hafi ni umukobwa Nyabunyana bwa Yuhi Gahima na Nyirangabo washyingiwe umwami wa Karagwe witwaga Karemera Ndagara.
Ahasaga mu wa 1499, ubwo abana ba Yuhi Gahima barwaniraga ingoma, Ndahiro Cyamatare yahungishije umuhungu we Ruganzu Ndoli amujyana kwa Nyirasenge Nyabunyana i Karagwe.
Nyuma y’imyaka 11 u Rwanda rwarigaruriwe n’amahanga, nibwo Ndoli yagarutse kwima ingoma mu Rwanda.
Umwami wa Karagwe, Karemera Ndagara yasabye Ndoli kumwizeza ko nasubira mu Rwanda akaba umwami, atazigera atera Karagwe, Ndoli arabyemera.
Mu ndunduro y’ingoma ya Kigeli Rwabugili mu wa 1894, ni bwo umushinga wo kwigarurira ibihugu no kubihuza wasojwe maze ibihugu 29 birahuzwa birema u Rwanda ari igihugu kinini.
Amaze kubihuza yaratanze, hakurikiraho imvururu zo kumusimbura ndetse n’umwaduko w’abanyaburayi bashakaga kwigarurira Afurika.
Mu gihe cyo guca imipaka, Karagwe yisanze kuri Tanganyika nyuma biza kuba Tanzania, naho u Rwanda rusigara ari u Rwanda ariko rwamburwa twinshi mu duce rwahoranye.
Kugeza ku ishyirwaho ry’imipaka y’u Rwanda mu wa 1910-1912, nta butaka bw’u Rwanda bwashyize ku butaka bwa Tanzania nk’uko ibindi bihugu by’ibituranyi bibufite, kuko icyo gihugu kitigeze kiba icy’u Rwanda, kubera amasezerano yo kutazagitera yashyizweho umukono na Ruganzu Ndoli umwami w’u Rwanda, ahasaga mu wa 1510.
Icyakora, indimi zirimo Ikinyarwanda n’izindi zijya gusa nkarwo nk’Igiha zo ziracyavugwa n’abatuye utwo duce twahoze ku gihugu cya Karagwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!