00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umurage ndangamuco w’u Rwanda wagaragajwe nk’amahirwe akomeye yo kurwanya ubushomeri

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 30 Ukuboza 2022 saa 06:25
Yasuwe :

Kuri uyu wa kane, Inteko y’Umuco ku bufatanye n’Umuryango Ushinzwe kubungabunga umutungo mu by’umuco n’umurage (ICCROM), yamuritse imwe mu mishinga migari ku bafatanyabikorwa bayo, irimo gahunda yo kwigisha urubyiruko kubyaza umusaruro umurage ndangamuco mu kwihangira imirimo.

Ni inama yahuje ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco n’abafatanyabikorwa bayo harimo abikorera mu bikorwa bifite isano n’umurage n’umuco by’u Rwanda, mu rwego rwo kunoza imikoranire no kubamurikira abanyeshuri batangiye kwiga kubyaza umusaruro umurage ndangamuco, mu mushinga wa Rwanda Heritage Hub.

Uyu mushinga wa Rwanda Heritage HUB wibanzweho cyane muri iyi nama, watangijwe uyu mwaka hagamijwe gufasha urubyiruko kumenya amateka, umuco n’umurage by’u Rwanda bifashisha mu guhanga imirimo.

Urubyiruko rwatangiye kwiga muri Rwanda Heritage HUB rwagaragaje impungege rufite ku bijyanye no guhangana n’imico iva mu mahanga isakazwa n’ikoranabuhanga, ibaganza mu gukundisha umuco n’umurage Nyarwanda mu baturage.

Umunyamakuru Ntazinda Marcel ukora kuri RBA, yabwiye urubyiruko ko ingorane zihari zidakwiye kubaca intege ahubwo ko bakwiye gushyira hamwe muri uru rugendo rwo kwimakaza umuco, kandi ibisubizo biri muri bo bashyize hamwe.

Ati “Urubyiruko ni mwe mugomba gutekereza ku mbogamazi muhura nazo uko mwabikemura kuko igisubizo kiri muri twe no gutekereza ngo iki gihugu nzasiga umurage gute.”

Yakomeje avuga ko buri wese nakora uruhare rwe mu guhuza amaboko n’abandi bari gukora bimwe, bizafasha kugera kure.

Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb Robert Masozera, yagarutse ku mico imwe igaragara mu rubyiriko itari indangagaciro z’urubyiruko rufite icyerekezo, avuga ko bagifite urugendo runini mu gushyira mu ngiro ingamba zifatwa.

Ati “ Nitujya mu rubyiruko turasanga ari bo bagifite ikibazo cyo kutamenya indangagaciro, aho usanga bamwe bavugwaho ubusinzi, kwiyandarika no kutihesha agaciro.”

“Nubwo twakoze ubukangurambaga mu ndangagaciro haracyari urugendo rwo kugenda. Ni ugushyira hamwe rero ku buryo ibikorwa dukora bimanuka bikagera ku baturage.”

Bamwe mu banyeshuri ba Rwanda Heritage HUB baganiriye na IGIHE, bavuze ko mu gihe bamaze biga ibijyanye n’umurage n’amateka y’u Rwanda babonye ko babibyaza umusaruro bakoresheje ikoranabuhanga, ndetse bakawukundisha n’abandi.

Christian Ndekezi yavuze ko hari byinshi yigiye muri Rwanda Heritage HUB, bizamufasha kunoza umushinga afite wo kwandika ibitabo by’abana bishingiye ku muco Nyarwanda.

Yagize ati "Mfite umushinga wo kwandika ibitabo by’abana bijyanye n’umuco Nyarwanda, kwiga muri iri shuri ryigisha amateka n’umuco w’Abanyarwanda bizamfasha mu rugendo rw’uyu mushinga wanjye.”

Muri iyi nama yahuje Inteko n’Umuco n’abafatanyabikorwa bayo hasabwe kongerwa imbaraga mu mikoranire hagati y’inzego zishinzwe kurengera umurage mu Rwanda, gushyira imbaraga mu gushyiraho itegeko rijyenga umurage, no guha imbaraga abikorera bakora ibikorwa bijyanye no gusigasira umuco n’umurage Nyarwanda.

Urubyiruko rubarizwa muri Rwanda Heritage HUB mu kwimakaza umuco n'umurage mu guhanga imirimo
Urubyiruko rwagiriwe inama n'umunyamakuru Ntazinda Marcel kugira inzozi ndetse no gushyira hamwe bizabafasha mu mbogamizi bazahura nazo
Ambasaderi Robert Masozera yavuze ko umuco nyarwanda ufite byinshi byabyazwa umusaruro
Inteko y’Umuco yatangije umushinga wo gushishikariza urubyiruko kwihangira imirimo hifashishijwe umurage ndangamuco w’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .