Basabwe kwitabira ku bwinshi bamurika ibitabo byabo byaba ibyanditswe mu Cyongereza no mu zindi ndimi, ku buryo abazitabira inama bazabasha kumenya amateka, umuco n’imibereho by’Abanyarwanda, bigasigira inyungu ababyanditse.
CHOGM izabera mu Rwanda guhera tariki 20-26 Kamena 2022, aho abasaga ibihumbi bitanu baturutse mu bihugu 54, bazaba bakoraniye i Kigali.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Richard Hategekimana, yavuze ko ari amahirwe akomeye ku banditsi Nyarwanda yo kumenyekanisha ibyo bakora no gusobanurira abazitabira ibyiza by’u Rwanda.
Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu Nteko rusange y’Abagize Urugaga, yareberaga hamwe ibizakorwa mu mwaka w’ibikorwa wa 2022/2023 n’ibindi bibazo bireba iterambere ry’ubwanditsi bw’ibitabo mu Rwanda.
Urugaga rw’Abanditsi rwatangaje ko ruri gushaka uburyo mu mahoteli azaberamo inama za CHOGM, haboneka umwanya umurikirwamo ibitabo by’Abanyarwanda ku buryo byorohera ababikeneye kubigura.
Ati “Ni umwanya mwiza wo kugaragaza u Rwanda mu mahanga n’inyungu ku banditsi kuko bizabafasha kumenyekanisha ibyo bakora, ibyo abashyitsi bakunze bakabigura.”
Agnes Mukazibera, Komiseri ushinzwe Umuco mu Rugaga rw’Abanditsi, yasabye abanditsi kurushaho gukora imishinga ibateza imbere ku buryo ubwanditsi buba umwuga utunze nyirawo.
Yasabye abanditsi Nyarwanda kwandika ibitabo bisobanura ukuri k’u Rwanda kandi byanditse mu buryo butuma bimenyekana ku isoko mpuzamahanga.
Muri iyi Nteko Rusange y’Urugaga rw’Abanditsi, Ambasaderi Joseph Mutaboba, yatorewe kuba Perezida w’Icyubahiro w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, asimbuye Ingabire Marie Immaculée wasoje manda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!