Abanyarwanda babayeho ari impirimbanyi z’ibyiza, zubakiye ku butarushwa n’ubutaneshwa mu ngeri zose z’ubuzima bw’igihugu, nta cyo igihugu cyagezeho bikigwiririye cyangwa se ku bw’amahirwe, ahubwo byose byaraharaniwe, bigerwaho habayeho kwiyuha akuya.
Ni byiza ko kwimakaza umuco wo gukeza no gusingiza intwari zagize icyo zikora ngo u Rwanda rube urwo ruri rwo uyu munsi.
Ni na yo mpamvu, yakabuye ibitekerezo byiyungikanya mu kwandika no kuganira ku mateka y’abo banyabigwi bahaye izina u Rwanda.
Nyuma yo kwandika ibigwi n’ibirindiro by’Umugabekazi Nyiraruganzu Nyirarumaga, wabaye inkingi ya mwamba mu kubaka umuco n’amateka y’u Rwanda, Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, agiye gukurikizaho Intwari y’ibihe byose: Semugaza wa Ndabarasa.
Nsanzabera Jean de Dieu, Inzobere mu Busizi, Umuco, Amateka n’Ubuvanganzo, yakusanyije amateka ya Semugaza abifashijwemo n’umuryango w’iyi ntwari.
Igitabo azayakubiramo kirangurura ibigwi n’ubuhangange byaranze Semugaza wa Ndabarasa. Uyu yagaragaje ubudasa mu kurasanira u Rwanda no kurwimana mu banyamahanga batarukunda, anatanga umurage karundura w’abaruharaniye kugeza ku barutwara ubu ng’ubu n’abandi babaye abakogoto b’umuheto nka we, barubohoye, ubwo rwari rugeze mu mahenuka rurimbuwe n’abimakaje amacakubibi ashingiye ku moko n’uturere.
Iki gitabo kizasohoka mu minsi ya vuba, Umusizi Nsanzabera yacyise “Semugaza wa Ndabarasa, Ikitagarurwa cyimanye u Rwanda”.
Semugaza yari Igikomangoma cyo mu Banyiginya mu nzu yo kwa Ndabarasa cyahanze inzu y’Abagaza.
Ni umwe mu ntwari zaribuwe mu mateka y’u Rwanda, washyize inkingi za mwamba zikomeye mu mushinga wo kubaka u Rwanda, asiga umurage w’ubutwari, ubupfura n’uburebakure mu bamukomokaho.
Ni umwe mu bakoze ibikorwa by’ikirenga byubatse u Rwanda mu rwego ruhanitse mu bihe by’ingoma ya Sekuru Rujugira, iya se Ndabarasa, iya mukuru we Sentabyo n’iy’umuhungu wabo Gahindiro.
Ni umwe mu bagabo b’intwari bakomeye mu mateka yo hambere bagize ubuhangange bwo guhanganira u Rwanda no kurwimana, akanagira n’igenantekerezo ryuje ihangabuhanga mu gufata ibyemezo bikakaye byo guhanga ibihanitse kandi akabigeraho abyikesha.
Ni umusangirabigwi n’ibindi bihangange byo mu muryango mugari w’Abanyiginya bakura igisekuruza cya bo kuri Gihanga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!