Kuri uyu wa Gatanu yamuritse ibitabo bibiri birimo icyitwa ‘Ubudasa bw’u Rwanda’ kigaruka ku bidasanzwe u Rwanda rwakoze byarufashije kandi bikomeje kurufasha kugera ku iterambere ritangaza benshi barusura uko bwije n’uko bukeye.
Ikindi ni ‘Umukozi Ubereye u Rwanda’ kigaruka ku mpanuro za Perezida Kagame yatanze mu bihe bitandukanye agaruka ku bakozi bo mu nzego zitandukanye, zigaruka ku buryo bwo kunoza akazi kabo.
Uyu muhango wabaye ku mugoroba wa tariki 23 Ukuboza 2022 muri Kigali Marriot Hotel, wari uyobowe na Cleophas Barore .
Ni umuhango witabiriwe n’abantu batandukanye barimo Sina Gérard, Rucagu Boniface, Charles Murigande, Uwubutatu Marie Therese, n’abandi.
Hategekimana avuga ko kwandika ibi bitabo yabikoze mu rwego rwo gushimangira umusanzu we nk’umwanditsi agomba gutanga ku iterambere ry’u Rwanda ndetse aharanira ko ibyagezweho bikomeza gusigasirwa.
Yagize ati “Mu Rwanda rwo hambere benshi bavugaga ko nta muntu ujya gusaba akazi ariko uyu munsi turi mu Isi yo gushaka akazi, isaba guhatana cyane, ariko uwo mukozi usaba akazi hari ibyo asabwa kuba yujuje ni byo biri muri iki gitabo.”
Bimwe mu byavugiwe muri uyu muhango abafashe ijambo bagarutse ku ruhare rw’abikorera mu guteza imbere ubwanditsi bw’ibitabo mu Rwanda.
Abikorera basabwe gushora imari muri uyu mwuga udapfa kwisukirwa n’ubonetse wese.
Sina Gérard uherutse kwandika igitabo yise “Umuhangamirimo mu rugendo rw’ubuzima” yavuze ko hagikenewe imbaraga nyinshi z’abantu batandukanye mu kugerageza kwimakaza umuco wo gusoma ibitabo mu banyarwanda.
Yavuze ko ku ruhande rwe ari kugerageza kugira icyo akora kuri iki kibazo binyuze mu ishuri yashinze, aho atoza abanyeshuri bahiga umuco wo gusoma ibitabo.
Yagize ati “Ndagira ngo nanjye mbizeze ko ngiye gukomeza kugira icyo nkora cyane ko ninjiye muri ubu bwanditsi bw’ibitabo. Ubu hari icyo mfite cyanditse mu ndimi enye (Igifaransa, Icyongereza, Igiswayile n’Ikinyarwanda) ubu mu ishuri mfite nimakaje umuco wo gusoma ibitabo kuko mbona ari byo byazafasha mu gutanga abanditsi beza b’ibitabo b’ejo hazaza.”
Ikindi cyaganiriweho ni uruhare rw’ubwanditsi bw’ibitabo mu kwimakaza ubudasa bw’u Rwanda ndetse no gusigasira ibyagezweho.
Sheikh Abdul Karim Harerimana wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye Richard Hategekimana avuga ko ubwanditsi bw’ibitabo mu Rwanda bukwiriye gushyigikirwa.
Yagize ati “Nkurikije ibyo nabonye muri ibi bitabo nabonye ko bikwiriye gusomwa n’abanyarwanda ndetse n’abandi, Hategekimana yakoze cyane.”
Yasabye abanditsi kwandika inkuru z’u Rwanda nibyo rwagezeho mu rwego rwo gusigasira amateka y’iki gihugu.
Yagize ati “Nubwo tukivuga ko abanyarwanda basoma ibitabo ari bake ariko inzira turacyayirimo kandi biragenda bigana aheza, hari ibitabo Minisiteri y’uburezi yafashe ibigeza mu mashuri byigishwa abana bacu.”
Yakomeje agira ati “Nibyo koko u Rwanda ntabwo rusa n’ibindi bihugu, amateka y’iki gihugu, n’ibyo rwanyuzemo rwikura mu mateka mabi rukagera aheza mu buryo bukomeje gutangaza abarusura, ni ibintu bikwiriye gushyirwa mu nyandiko.”
Agaruka ku gitabo ‘Umukozi ubereye u Rwanda’ yagize ati “Mu mbwirwaruhame Perezida wa Repubulika avuga hari ibyo agarukaho kenshi ariko buriya hari abatagira amahirwe yo kubyumva, ibi bitabo byabafasha bakagira icyo bakuramo byabagirira akamaro mu kwiyubaka kwabo.”
Muri uyu muhango hashimiwe abagaragaje uruhare rwabo mu gushyigikira ubwanditsi bw’ibitabo mu Rwanda, barimo rwiyemezamirimo Sina Gérard na Dr. Ignace Niyigaba Komiseri ushinzwe guhanga ibishya no kwimakaza ubudasa mu rugaga rw’abanditsi mu Rwanda, akaba asanzwe ari na rwiyemezamirimo.
Si ubwa mbere Hategekimana ashyije hanze ibitabo bigaruka ku iterambere ry’u Rwanda dore ko afite ibindi yanditse birimo ‘Urubyiruko dufitanye Igihango’, ‘Igihango n’Inkotanyi’, ‘Intwari Mpinduramatwara Paul Kagame’, n’ibindi.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!