Ibikubiye mu gitabo ‘Ushaka inka aryama nkazo, ushaka ubukire arara ubusa’ cya Hakizimana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Kamena 2020 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Dieudonné D’Amour Nordkvist Hakizimana yanditse igitabo ‘Ushaka inka aryama nkazo, ushaka ubukire arara ubusa’ kigaragaza ko umuntu ushaka gukira akora atikoresheje, kirimo n’izindi nama zafasha abantu bafite inyota yo kugera ku bukire.

Hakizimana ni umwanditsi w’ibitabo ufite imizi mu Rwanda ariko akaba atuye muri Suède.

Mu kiganiro na IGIHE, Hakizimana yavuze ko igitabo cye kigaragaza ibihe bitoroshye Isi irimo by’icyorezo cya Coronavirus ku buryo ubukungu bwayo bugiye guhirima ariko kikaba kigiye gutuma bamwe bagira indi mitekerereze izabashoboza kugera ku nzozi z’ubukire.

Yagize ati “Ibi bihe turimo cyangwa tugiye kwinjiramo kubera ubukungu bw’Isi bwasubiye inyuma kubera icyorezo cya COVID-19; ihungabana rikomeye ry’ubukungu n’umurimo, bikaba bigiye kugira ingaruka mbi ku musaruro w’ibicuruzwa na serivisi kandi biri no kubangamira ishoramari ryaba iry’imbere mu bihugu cyangwa se ku rwego mpuzamahanga.”

Yakomeje avuga ko iki gihe kizaha abantu amahirwe menshi yo gushakisha amafaranga bitewe n’uko uburyo byinshi byakorwagamo bugiye guhinduka cyane.

Ati “Ibi ni nako bizazana gahunda nshya yo kubikoramo nyuma ya COVID19. Iki gihe kiduha amahirwe menshi yo gukora twikorera dushishikaye kugira ngo natwe tubeho neza mu bukungu abandi badutanze. Mfite inzozi n’icyizere ko niduharanira uburenganzira bwacu kandi tukigisha abana bacu ko gukora ari ukwikorera kandi ko ari inshingano zacu zo kuzamura igihugu cyacu ndetse na Afurika, twazagaruka ku mwanya twahozeho mu gihe cya kera mbere y’ivuka rya Yezu.’’

Aha ni naho yakuye igitekerezo cyo kwandika igitabo yise ‘Ushaka inka aryama nkazo, ushaka ubukire arara ubusa’ gikubiyemo impanuro ku bashaka gukora ubushabitsi batajenjetse kandi bafite inyota yo kugera kuri byinshi mu buzima bwabo.

Muri iki gitabo cye hari aho avuga ko “Niyo wamenya ubwenge buhanitse na tekinike mu gutsinda ibitego, ariko watera ishoti nturitere mu izamu, nta gitego uzatsinda mu buzima bwawe.”

Anavuga ko impinduka zihambaye zamubayeho mu buzima zamweretse ko iyo uhinduye imyumvire ikurimo mu mutwe wawe, bishobora guhindura imiterere y’ubuzima bwawe igaragarira abandi.

Igitabo “Ushaka inka aryama nkazo, Ushaka ubukire arara ubusa” ni inyunganizi y’ikindi yashyize hanze mu ntangiriro z’uyu mwaka yise “Gukira bishobokera buri wese ariko biraharanirwa.”

Iki yashyize hanze ni umuzingo wa kabiri, utangirira ku ihame rya gatanu, rikurikira ayandi ane ari mu gitabo cya mbere.
Umwanditsi agenda avuga ku kintu runaka akavuga n’umwitozo watuma kinozwa.

Urugero hari aho avuga ko ‘Imyitwarire ni cyo kintu gikomeye mu bintu byose’; aha yerekana impamvu yabyo akanavuga ku mwitozo uzafasha umuntu kunoza imyitwarire kugira ngo akomeze gutera imbere.

Hari n’ahandi avuga ko buri munota wa buri munsi, ukwiriye kwibaza ikibazo gikurikira “ni ikihe kintu abantu bantegerejeho?” Uko uzasubiza kose, uzamenye ko ugomba kujya wibanda kuri icyo kintu akenshi.

D’amour Nordkvist Hakizimana yavukiye mu Rwanda mu 1977. Amashuri yisumbuye yayize muri IFAK ku Kimihurura na Groupe Scolaire De La Salle i Byumba.

Mbere yo kujya i Burayi, yamaze imyaka 10 mu Bushinwa yiga ibijyanye n’Ubukungu n’Ubumenyamuntu. Ni Umuyobozi wa Sosiyete Igitego ikorera muri Suède, ikora ibijyanye no guhanga udushya.

Amaze kwandika ibitabo birimo icyitwa ‘Amashyiga y’umunezero’ cyagiye hanze muri Nzeri 2019, ‘Happiness Triangle’ cyangwa se ‘Mpandeshatu y’umunezero’ cyasohotse muri Kamena 2018, icyo yasohoye mu Ugushyingo 2019 cyitwa ‘My Father Never Walked on Water’ n’ibindi.

Dieudonné D’Amour Nordkvist Hakizimana yanditse igitabo ‘Ushaka inka aryama nkazo, ushaka ubukire arara ubusa’
Hakizimana ni umwanditsi w’ibitabo wavukiye mu Rwanda ariko akaba atuye muri Suède

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .