Ibyihariye mu gitabo “Uko mbayeho, Afurika icyo ugomba gukora” cya Ukurikiyenyagasani

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 27 Nzeri 2020 saa 11:12
Yasuwe :
0 0

Byagorana kugira ngo uzambone ntari gutekereza uburyo Afurika yatera imbere, buri gihe nemera ko Abanyafurika aritwe dufite mu biganza byacu ikibi n’icyiza. Muri ibyo bintu uko tubifite ari bibiri icyo tuzahitamo kugaburira ni cyo kizakura. Ibitekerezo, kumenya amakuru atandukanye ndetse no kubikoresha ahakenewe mbifata nk’inkingi ya mwamba y’ubwenge.

Iyi ni interuro y’ijambo Inzobere, umwanditsi n’umusesenguzi muri Politiki y’Imiyoborere n’Ubukungu muri Afurika, Ukurikiyenyagasani Déogratias, yateruye ubwo yandikaga igitabo yise “Uko mbayeho, Afurika icyo ugomba gukora” cyasohotse mu mpera za Kanama 2020.

Igitabo cye gikubiyemo impanuro zihamye z’icyo Afurika yakora ngo itere imbere mu miyoborere myiza n’ubukungu.

Ukurikiyenyagasani yabwiye IGIHE ko ibikubiye mu gitabo ari ibitekerezo bye yabonye bishobora kuganisha Afurika aheza.

Ati “Iki gitabo nacyanditse ngendeye ku bitekerezo byanjye, nkurikije uburyo nakomeje gukurikiranira hafi imikorere, imiyoborere, iterambere, umutekano bya Afurika. Niho nakuye igitekerezo cy’uko nanjye nk’umuturage wa Afurika nakwandika igitabo nkakigenera Abanyafurika ntirengagije abifuza gukorana na Afurika kuva aho iri uyu munsi ikagira aho igana.”

Iyo urambuye iki gitabo cyanditse mu Kinyarwanda n’Icyongereza, usangamo insanganyamatsiko nyinshi zitandukanye uyu mwanditsi yibanzeho mu gukangurira Afurika n’abayituye kwimakaza imiyoborere myiza n’iterambere ry’ubukungu rishingiye ku kwigira aho guhora irangamiye amahanga. Insanganyamatsiko yibanzeho harimo Imiyoborere myiza, Uburezi, Ubukungu gukunda Afurika, ibikorwa remezo, ubuhahirane no gufungura imipaka n’ibindi.

Iki gitabo cyibanda kandi kikagaruka mu buryo bwimbitse ku gikenewe kugira ngo Afurika igire aho iva naho igana.

“Uko mbayeho, Afurika icyo ugomba gukora” ni igitabo gifite amapaji 96 yanditse mu Kinyarwanda n’amapaji 102 ari mu Cyongereza.

Ukurikiyenyagasani yanditse igitabo cye mu ndimi ebyiri ashaka ko kigera kuri benshi, anahwiture benshi gushyira imbaraga mu guhindura umugabane kurushaho kuba mwiza.

Yakomeje ati “Afurika dushaka kubaka ikeneye abagabo, abagore, urubyiruko, abana kugira ngo igere ku byo ishaka nta rwego rusigaye inyuma. Kugira imitungo yo munsi y’ubutaka no hejuru yabwo ndetse n’ikirere cyiza. Ibyo byose nta cyo byamarira Afurika n’Abanyafurika ubwabo. Nidushaka byose tubihagarike tubanze dushake ubutunzi bwo mu bwonko bw’ibitekerezo bihanitse n’urukundo rwa Afurika. Naho ubundi ibyo byose twakomeza tukabikandagira tukabica hejuru tukigendera.”

Kumenya ni ryo zingiro ry’ubuhanga, isomo iyo ribaye ribi ni ukuvuga ko riba rikwigishije uko ikibi giteye, kugira ngo umenye icyiza ahanini uba warahuye n’ikibi. Bivuze ko nta somo na rimwe ritagira akamaro k’ushaka kumenya.

Igitabo “Uko mbayeho, Afurika icyo ugomba gukora” kigurishirizwa mu maguriro y’ibitabo nka Caritas n’Ikirezi mu Mujyi wa Kigali.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .