Inzu yandika ibitabo Penguin Random House, yatangaje ko icyo gitabo cyanditse mu rurimi rw’Icyongereza, cyaguzwe cyane mu Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.
Ni igitabo kigaruka ku buzima bwa Harry, igikomangoma cy’ubwami bw’u Bwongereza ndetse n’umubano hagati ye n’umuryango we ndetse n’Umugore we Meghan Markle.
Ni igitabo cyavuzweho byinshi nyuma y’amabanga akomeye yagishyizwemo nk’uburyo Harry avuga uko yishe abatalibani 25, uko yarwanye na mukuru we Prince William, uko umugore we Meghan yanzwe ibwami kugeza ubwo bimukiye muri Amerika n’ibindi.
Igitabo Spare cyashyizwe hanze kuwa Kabiri w’iki Cyumweru, gisohoka giherekejwe n’ibiganiro bine by’amashusho bya Harry bigamije kucyamamaza.
Iki gitabo cyanditswe mu ndimi 16 zitandukanye, kikaba cyarasohowe ku mpapuro ndetse no mu buryo bw’ikoranabuhanga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!