Komisiyo ya UNESCO isanga kwandika mu Kinyarwanda ari uguhesha agaciro ibyakorewe mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Nzeri 2020 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Ishami rya Loni rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) mu Rwanda, yemeza ko kwandika mu rurimi gakondo nk’Ikinyarwanda ari inyungu zikomeye ku gihugu nk’u Rwanda gishaka guteza imbere ibyagikorewemo, gihereye ku benegihugu bacyo.

Byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 14 Nzeri 2020, ubwo iyo Komisiyo yaguraga bimwe mu bitabo by’abanditsi b’abanyarwanda byanditswe mu rurimi rw’Ikinyarwanda, mu rwego rwo gukangurira abandi banyarwanda kugura no gusoma ibitabo byanditswe n’abanyarwanda.

Kugura ibyo bitabo ni bimwe mu bigize amasezerano y’imikoranire iyo Komisiyo iherutse kugirana n’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda. Bimwe mu bikubiye muri ayo masezerano harimo gufatanya mu guteza imbere umuco wo kwandika no gusoma ibitabo cyane cyane ibyanditswe mu rurimi gakondo rw’Abanyarwanda.

Hashize igihe Leta n’inzego zitandukanye bari mu bukangurambaga bwo gushishikariza abanyarwanda b’ingeri zose gusoma. Icyakora, ikibazo nuko ibitabo byinshi biboneka mu masomero n’inzu zigurisha ibitabo mu Rwanda, byanditswe mu ndimi z’amahanga mu gihe abanyarwanda basaga 90 % bakoresha Ikinyarwanda.

Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo ya UNESCO mu Rwanda, Mutesa Albert yagaragaje ko kwandika mu rurimi gakondo ari inzira yo kwibohora ubukoroni no guhesha agaciro iby’iwabo kandi bikaba isoko yo kubaka u Rwanda ndetse n’Afurika bibereye abahatuye.

Umuyobozi Ushinzwe Umuco muri Komisiyo ya UNESCO mu Rwanda, Kajuga Jérôme ahamya ko gutunga mu masomero ibitabo byanditswe mu Kinyarwanda ari uguhesha ishema u Rwanda, Ikinyarwanda ndetse n’abanditsi b’u Rwanda.

Yakomeje avuga ko kugira ngo uyu muco utere imbere, hakenewe ubufatanye bw’inzego zose haba iza Leta n’izitari iza Leta, bagashyiraho gahunda zikangurira abantu bose gukunda ibitabo, kubisoma ndetse no kubigura.

Perezida w’urugaga rw’abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard yashimiye Komisiyo ya UNESCO kuba yashyizwe mu isomero ryayo bimwe mu bitabo by’abanyarwanda kandi byanditswe mu Kinyarwanda, avuga ko bizafasha abenegihugu kurushaho kuryoherwa n’ibitabo byanditswe mu rurimi bumva kandi barusheho kunguka ubumenyi.

Hategekimana yakanguriye n’izindi nzego n’ibigo bitandukanye kugura cyane ibitabo by’abanyarwanda mu rwego rwo kubateza imbere ariko no gusobanukirwa birambuye inganzo iri mu banyarwanda, ishingiye ku muco n’amateka banyuzemo.

Komisiyo ya UNESCO yasabye ibindi bigo bitandukanye kwitabira kugura ibitabo by'abanyarwanda
Uhereye ibumoso ni Kajuga Jérôme, umuyobozi Ushinzwe Umuco muri Komisiyo ya UNESCO mu Rwanda, Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo ya UNESCO mu Rwanda, Mutesa Albert na Hategekimana Richard, Perezida w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda
Gusoma no kugura ibitabo by'abanyarwanda bigamije guhesha agaciro ibyakorewe mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .