Niyonkuru Martin yashyize hanze igitabo kirimo inkuru mbarankuru yise ‘Imbuto z’Umuruho’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Nyakanga 2020 saa 02:04
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru Martin Niyonkuru yasohoye igitabo mbarankuru (Novel/Roman) yise ‘Imbuto z’Umuruho’ kirimo inkuru ishushanya inzira igoye umuntu yanyuramo akanga guheranwa na yo.

Iki gitabo cy’inkuru ndende, kigaruka ku mwana witwa Mizero wavukiye akanakurira mu bibazo by’imibereho ariko akanga guherenwa nabyo.

Ibibazo byatangiye kumugeraho akiri mu nda ya nyina kuko umubyeyi we yakoze impanuka amutwite bituma bamumuteruramo atagejeje amezi icyenda yo kuvuka.

Kuva icyo gihe yisanze ku isi asanga agoswe n’ibibazo binyuranye byose bishingiye ku mibereho igoye umuryango we wari ubayemo, gusa yanze ko kubohwa na byo ahubwo aharanira kubisohokamo no kubikuramo abandi.

Martin Niyonkuru wanditse iki gitabo avuga ko intego nyamukuru yacyo ari ukwibutsa abakiri bato ko aho umuntu akomoka, hatagomba kubuza umuntu guharanira kugera ku ntego ze.

Ati “Hari benshi bumva ko batagera kuri ibi n’ibi kuko bavuka mu muryango umeze utya, nyamara si byo. Tuzi benshi bavukiye ndetse bagakurira mu bibazo ariko ubu bahanzwe amaso n’Isi yose kubera ibikorwa by’indashyikirwa bagiye bakora cyangwa bakomeje gukora.”

“Kumva ko ntagera ku rwego runaka cyangwa ngo mbe uyu n’uyu kubera aho nkomoka, ntabwo byaba ari igisobanuro gikwiye.”

Iyi nkuru kandi igaruka ku rukundo rw’uyu mwana n’umukobwa wo mu basirimu bahuriye ku ntebe y’ishuri, bagakundana bigashyira kera ndetse bakiyemeza kuzakomeza kubagarira urukundo rwabo batitaye kuba umwe ari umwana ukomoka ahakomeye undi akaba uwo kwa ngofero.

Uru rukundo yabonaga nk’uruje kumuhanagura amarira, byarangiye na rwo rubaye undi mutwaro kuko rwatumye afungwa ariko akaza kurekurwa.

Martin Niyonkuru avuga ko mu buzima busanzwe hatajya haburamo gutsindwa, gutsinda cyangwa urukundo bityo ko yabyibanzeho muri iki gitabo kuko abona ari bimwe mu biyoboye ubuzima bwa buri munsi.

Niyonkuru yavuze ko icyamuteye kwandika ari inyota yakuranye y’ubuvanganzo hakiyongeraho umusanzu we mu guteza imbere ubuvanganzo nyarwanda n’Ikinyarwanda muri rusange, aho usanga ibitabo bicyanditsemo ari bike.

Iki gitabo kuri kiraboneka mu nzu igurisha ibitabo i Kigali, Libraire Caritas, kandi afite intego zo kukigeza henshi hashoboka.

Niyonkuru yavuze ko igitabo cye kirimo amasomo ashishikariza urubyiruko kudacika intege mu guharanira kugera ku nzozi zabo
Igitabo cya Niyonkuru kigamije guteza imbere ubuvanganzo nyarwanda
Niyonkuru Martin yavuze ko agiye gukomeza kwandika ibitabo mbarankuru bigaruka ku bibazo n'ubuzima bw'abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .