Padiri Victor Amerika yasohoye igitabo gihanura abateganya gushinga ingo n’abo ziri mu manegeka (Video)

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 Ukwakira 2020 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Padiri Amerika Victor yasohoye igitabo ‘Urarwubake cyane’, gikubiyemo inkingi umuryango mwiza ukwiriye kubakiraho ndetse n’inama ku rubyiruko n’abandi bateganya kuzashinga ingo mu minsi iri imbere.

Padiri Amerika uyobora Paruwasi ya Nyabinyenga yo muri Diyosezi ya Kabgayi, iki gitabo cy’amapaji asaga 300 yagisohoye kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ukwakira 2020.

Gikubiyemo ingingo zitandukanye zirimo ibibazo byugarje umuryango muri iki gihe, uko umusore n’inkumi bakwiriye kwitegura umushinga wo kubaka urugo, ibijyanye no kuboneza urubyaro, inama Bibiliya igira abashakanye, uburyo bukoreshwa mu gukemura ibibazo by’umuryango, umwanya w’umwana mu muryango, inzira z’amategeko ku bibazo by’umuryango, imfunguzo z’umunezero w’abashakanye n’ibindi.

Inyito y’iki gitabo ‘Urarwubake cyane’, Padiri Amerika avuga ko yayikuye mu bihangano bya Rugamba Cyprien nko mu ndirimbo ‘Mutima Ukeye’ ishishikariza abashakanye gukomera ku ndangagaciro z’urugo rwabo.

Padiri Amerika avuga ko ingo zo muri iyi minsi, inyinshi ziri mu manegeka kubera ko zubatse ku musenyi.

Yagize ati “Urugo niba ukwiriye kurwubaka, urwubake cyane. Iyi cyane ifite imbaraga kuko ingo nyinshi usanga zubatse ariko ziri mu manegeka, zirareremba ntabwo zihamye kuko zidafite umusingi.”

“Buriya umugabo cyangwa umugore dufite aka kanya, tumurebere mu babyeyi dufite aka kanya. Uko umwana yarezwe ni we uzavamo umugabo cyangwa umugore mwiza kuko umwana mu rugo arebera kuri papa we akabona ari we mugabo azaba, akarebera kuri mama akabona ari we mugore azaba.”

Padiri Amerika yavuze ko intandaro y’ibyo byose bihera mu burere abana bahabwa mu muryango, bigakomeza ku buryo ababyeyi bitwara, uko abana bigishwa mu mashuri, mu madini n’ibindi.

Yavuze ko kubera ubuzima bugoye, ababyeyi benshi batakibonera umwanya abana babo, n’igihe bawubonye bagahugira kuri ze telefone n’irindi koranabuhanga.

Ati “Ababyeyi ntabwo tukibonera umwanya abana bacu kubera kwirukana mu bintu bitandukanye, umwana akamera nk’aho yirera kandi yagombye kurerwa agahabwa za mpanuro kare, agakura azi indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda.”

Iki gitabo gisohotse mu gihe gatanya zikomeje kwiyongera mu Rwanda kimwe n’amakimbirane yo mu miryango. Mu 2019, imiryango 8941 mu Rwanda yemerewe n’inkiko gutandukana, nk’uko byatangajwe muri Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR). Ni imibare yazamutse cyane kuko mu 2018 hari hatanzwe gatanya 1311.

Padiri Amerika agaragaza ko ibibazo byinshi biri mu muryango muri iki gihe bituruka ku buryo abana barerwa kuva bavutse kugeza bashinze ingo

Padiri Amerika yagaragaje ko hatagize igikorwa, mu myaka iri imbere izo gatanya ziziyongera, kandi ko ari ikibazo gikomeye ku muryango.

Yagize ati “Hari ikibazo ko hirya y’ejo tuzajya tubona gatanya ziba nyinshi kurusha ubukwe buba. Ziraterwa na bya bibazo dufite mu muryango bishingiye ku mitungo. Niba ugiye kubaka urugo byiyemeze kandi ubikomeze bikomere, rube urugo umuntu aboneramo umunezero n’ibyishimo.”

Icyakora, Padiri Amerika mu gitabo cye agaragaza uburyo mu rugo hashobora kuvuka amakimbirane n’uburyo bwo kuyakemura mu bwumvikane.

Yerekana ko kugira ngo urugo rugire umunezero, rukeneye imfunguzo zirindwi zirimo kwihangana, gukundana nta buryarya, kuganira hagati y’abashakanye, guhanga udushya, kumvikana mu buriri no kugira ibanga.

Ati “Muri iki gihe abantu bafite amagambo meza ariko nta rukundo. Murebe indirimbo ziriho urukundo bararuririmba kuva mu gitondo kugeza nimugoroba. Urukundo rurimo amagambo meza ariko ntirukomeye. Abashakanye nibahange udushya. Niba ukunda igitoki, nshobora kukigutekera mu buryo butanu butandukanye. N’urukundo ni uko bimeze.”

Kumvikana mu buriri nacyo kiri mu bibazo bikomereye umuryango, nkuko biri mu gitabo ‘Urarwubake cyane’. Padiri Amerika yavuze ko abantu benshi bacyirengagiza kandi kiri mu bitera amakimbirane mu ngo.

Ati “ Ingo nyinshi z’abashakanye, 70 % ruriya rufunguzo nirwo ruba rwabaye ikibazo. Hari ubushakashatsi bworoshye nakoze mu 2016 mbaza abantu nti ese ari ukugira umugabo w’ingirakamaro mu buriri, ariko hanze yirirwa yigendera atazi guhahira urugo, n’umugabo ushoboye guhahira urugo ariko udashoboye mu buriri, wahitamo uwuhe? Bose bahurije ku mugabo ushoboye mu buriri.”

Muri iki gitabo kandi, umwanditsi agerageza kwinjira mu mategeko ariho arebana n’umuryango no kuyasobanura, guhuza ibihe imiryango ibayemo kuri ubu na Bibiliya n’ibindi.

Iki gitabo Padiri Amerika avuga ko amaze imyaka icumi acyandika. Kiboneka mu masomero atandukanye mu gihugu nko muri Libraire Caritas, kuri St Famille, kuri Diyosezi ya Kabgayi n’ahandi.

Padiri Amerika asobanura ko urugo rukomeye rushingira ku bwubahane no kubwizanya ukuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .