Ni igitabo kigaruka ku buzima bwa Harry w’imyaka 38, aho yiniguye akavuga kuri byinshi byafatwaga nk’amabanga y’Ubwami bw’u Bwongereza n’umwuka mubi umaze igihe muri uwo muryango nyuma y’urupfu rwa Princess Diana, nyina wa Harry n’Igikomangoma William.
Mu gitabo cya Harry avugamo ibintu bitandukanye birimo urwango bamwe mu bo mu muryango we bafitiye umugore we Meghan Markle, umubano we na muka se Camilla, uko yanyweye ibiyobyabwenge, uko yishe inyeshyamba 25 z’abatalibani n’ibindi.
Impaka ni zose mu Bwongereza hibazwa ku byavuzwe na Harry mu gitabo, niba byari na ngombwa.
Mu kiganiro yahaye ITV kuri iki Cyumweru, Harry yagarutse ku bimaze iminsi bivugwa, avuga ko yagiye gusohora igitabo yumva arambiwe ko amateka y’ubuzima bwe avugwa n’abandi.
Uyu mugabo usigaye aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika we n’umuryango we, yagize ati “Nyuma y’imyaka 38 amateka yanjye avugwa n’abantu benshi, bakayavuga uko atari ku bushake, iki nasanze aricyo gihe cyiza cyo gusubiranya amateka yanjye nkayivugira.”
Harry yavuze ko ibyanditse mu gitabo cye ari amateka y’ubuzima bwe, bitandukanye no kwibasira bamwe mu bagize umuryango w’ibwami nkuko biri kuvugwa.
Ati “Nkunda Papa, nkunda mukuru wanjye (William) kandi nzahora mbakunda. Nta na kimwe nanditse muri iki gitabo ngamije kubakomeretsa.”
Yavuze ko yiteguye kwiyunga n’umuryango we aho yaba yarakosheje hose mu gihe na bo bumvise agahinda ke kanatumye we n’umugore biyemeza gusezera kuba ibwami mu 2020, bakimukira muri California.
Mu gitabo cya Harry, avugamo uburyo we n’umuvandimwe we William batajyaga imbizi ku mugore we Meghan ndetse ngo bigeze kurwana mu 2019 bapfa uwo mugore.
Harry avuga ko William n’umugore we Kate batigeze biyumvamo Meghan ufite amaraso y’abirabura, kandi ko byabagoye kumva ko bagomba kubana na we ibwami.
Uyu mugabo kandi mu gitabo cye avuga ko hari bamwe mu muryango we bagiye bihisha inyuma y’inyandiko z’ibinyamakuru zimusebya n’umugore we Meghan.
Hari n’aho Harry ashinja ku mugaragaro mu ka se Camilla, kuba inyuma y’isakazwa ry’amajwi yafatiwe mu bwihisho, akayasakaza mu binyamakuru agamije kumusebya.
Uyu Camilla, umugore w’Umwami Charles III, ni muka se wa Harry na William. Yashatswe na Charles nyuma y’urupfu rwa nyina na Harry, Princess Diana mu 1997.
Diana waguye mu mpanuka i Paris, urupfu rwe ntiruvugwaho rumwe kuko bivugwa ko byagizwemo uruhare na bamwe mu bagize Ubwami bw’u Bwongereza batari bamwishimiye.
Mu 2021, ubwo Harry yagiranaga ikiganiro n’Umunyamakuru w’Umunyamerika, Oprah Winfrey, yavuze amagambo yafashwe nk’ashinja umuryango w’ibwami irondaruhu.
Icyo gihe Harry yavuze ko umwe mu bagize umuryango we yamubajije ku ibara ry’uruhu umwana we na Meghan azavuka afite.
Harry yabwiye ITV ko kubivuga ntaho bihuriye no kubashinja irondaruhu. Ati “Ntabyo nakoze, ni itangazamakuru ryo mu Bwongereza ryabivuze.”
Umuryango w’ibwami ntacyo uratangaza ku gitabo gishya cya Harry, icyakora bimwe mu binyamakuru byo mu Bwongereza byatangiye gutangaza ko amakuru aturuka ku byegera by’Igikomangoma William, avuga ko yababajwe n’icyo gitabo.
Harry aherutse kuvuga ko we na William ndetse na Papa we, Umwami Charles III badaheruka kuvugana.
Yavuze ko we ntacyo yishinja kuba yarashyize hanze igitabo, ahubwo ko umupira uri mu biganza by’abagize umuryango w’ibwami.
Ati “Ntabwo ntekereza ko gukomeza guceceka aribyo byari gukemura ibibazo.”


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!