Iki gitabo cyanditse mu rurimi rw’Icyongereza, Rugwizangoga avuga ko ibikubiyemo bishingiye ku byamubayeho n’ibyo yagiye abona mu buzima busanzwe.
Yabwiye IGIHE ko yacyanditse ashaka guhumuriza abahura n’ibizazane mu rukundo, rimwe na rimwe bakaba bacika intege.
Yagize ati “Ubutumwa nifuza gutanga ni ubw’uko urukundo n’ubwo rushobora kuba rubabaza ariko atari ko gucika intege ahubwo ari ukwizera kandi ugakomera kuko urukundo ruriho kandi buri wese yarubona.”
Ibijyanye n’urukundo si kenshi bikunze kwandikwaho ibitabo cyane cyane mu Rwanda. Rugwizangoga yavuze ko nabyo biri mu byamuteye imbaraga zo kwandika.
Ati “Nabonye abanditsi benshi batabyandikaho, ndavuga nti uwabikora nkareba ko nakora igitabo abantu benshi bakibonamo kandi bikaba byaba ari intandaro yo gutinyuka kw’abandi bandika.”
Uyu musore avuga ko ibyo gusoma no kwandika yatangiye kubikunda akiri muto dore ko umubyeyi we yabimukundishaga. Umuhanzi Rugamba Cyprien ni we afatiraho icyitegererezo.
Igitabo Tales of Fairytales’ kuri ubu kiboneka ku rubuga rwa Amazon, icyakora Rugwizangoga avuga ko vuba aha kizaba kiboneka mu nzu zicuruza ibitabo mu Rwanda.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!