"Ile de Gorée" cyangwa "Ile Mémoire" nk’uko bacyita, ni icy’igihugu cya Sénégal mu burengerazuba bwa Afurika. Cyakoreweho icuruzwa ry’abacakara hagati y’ikinyejana cya 15 n’icya 19 muri icyo gice cya Afurika. Hagiye hatwarwa n’Abanyaportugali (baba barahageze mu kinyejana cya 15), bakurikiwe n’Abaholandi, Abafaransa n’Abongereza.
Abakoloni bagize iki kirwa ahantu ndangamateka guhera 1944, hashyirirwaho ingamba zihariye zo kuhabungabunga muri 1951. Ikirwa cya Gorée cyashyizwe ku rutonde rw’umurage w’igihugu cya Sénégal muri 1975, hashingiwe ku Iteka N0 012771 ryo ku wa 17 Ugushyingo 1975. Amateka yaho yagejeje iki kirwa ku rutonde rw’umurage w’Isi ugengwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco, UNESCO, muri 1978.
Muri 1979, hashyizweho Komite yo ku rwego rw’igihugu ishinzwe kuhabungabunga yashyizweho n’Iteka. Guhera 1996, Ile de Gorée ni imwe muri Komini zigize umurwa mukuru wa Sénégal, Dakar. Ibihugu bitandukanye hamwe na UNESCO bihafite ubufatanye mu bikorwa n’imishinga yo kuhabungabunga.
Hasurwa amanywa n’ijoro
Muri 2022 nageze kuri icyo kirwa cya hegitari 28 gifite amateka ababaje y’ubucakara Abanyafurika bashowemo, bakicwa urubozo, bakajyanwa baboshye mu rugendo rurerure rwagejeje bamwe mu barokotse urupfu ku mugabane wo hakurya. Mu bwato twarimo harimo abanyagihugu baho benshi. Nabajije n’abo twari kumwe bambwira ko Abanyasenegali bamenyereye gusura ahantu ndangamurage ho mu gihugu cyabo.
Ni byiza cyane gukora ’tourisme domestique’ (ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu bukozwe n’abenegihugu). Nasanze kuri icyo kirwa hasurwa guhera saa kumi n’ebyiri z’igitondo kugeza saa saba z’ijoro. Ubwato butwara abahasura buhagera buri minota mirongo itatu. Ubwato narimo bwitwa "Coumba Castel" butwara abantu batarenze 350. Icyapa nahasomye cyanditseho ko iki kirwa cyatuwe mu myaka 2400 ishize.
Kuri icyo kirwa nta modoka ihagenda. Wahagereranya na "car free zone". Ibidukikije bibungabunzwe neza, uko nabyitegereje. Ibimenyetso ndangamateka birarinzwe. Nageze muri "Musée Historique du Sénégal à Gorée", tugera ku biro bya Commune de Gorée, kuri "Maison des esclaves" n’ahandi.
Mu bantu bahasuye usanga hari ibimenyetso byahasigaye bibyemeza navuga nka Mutagatifu Jean Paul II wahasuye ku itariki 22/02/1992, Nelson Mandela wahageze ku itariki 25/11/1991. Hari ibice bitandukanye nasanze bicururizwamo za "souvenirs" abahasura bagura ku bwinshi. Hari aho usanga hari amashusho y’abantu b’ibirangirire muri Sénégal nka Léopold Sédar Senghor, Boubacar Joseph Ndiaye, Aimé Fernand David Césaire, Blaise Diagne, capitaine Mbaye Diagne.
Aha hantu hinjiza menshi mu bukerarugendo bushingiye ku mateka, kubera ko habungabunzwe. Umurage nyandiko (archives) w’ibyaho nawo urarinzwe. Abo twari kumwe bakora mu byerekeye archives bo muri iki gihugu bamwiye ko bafite imikoranire n’ubuyobozi bwa Gorée mu kuzitaho.
Umuyobozi wa Komini ya Gorée watwakiriye icyo gihe yabasabye gukomeza ubwo bufatanye. Ibyo byose biri mu bikurura amatsiko y’abahasura.
Uhageze atahana amafoto menshi y’urwibutso ’souvenirs’ z’urwo rugendo. Abahakorera usanga baba barahaye imirimo abantu batari bake. Ushaka kuhacururiza ibikenerwa na ba mukerarugendo aba afite aho abikorera hisanzuye. Abashakashatsi barahasura cyane. Haramamaye.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!