Ni amasomo bigishwa binyuze mu ishuri rya Rwanda Heritage Hub ryashinzwe n’Inteko y’Umuco ku bufatanye n’Umuryango Ushinzwe kubungabunga umutungo mu by’umuco n’umurage (ICCROM), mu gufasha urubyiruko kumenya amateka, umuco n’umurage by’u Rwanda.
Umwe mu banyeshuri bari guhugurwa binyuze muri uyu mushinga Rukundo Elisa Clever, watekereje gukora urubuga rwo kuzifashishwa mu kubungabunga umurage w’u Rwanda, yavuze ko yasanze imbugankoranyambaga ari ishuri ryigisha benshi abakuri n’abato.
Binyuze muri Rwanda Heritage HUB, yizeye ko azasangiza abakoresha cyane imbugankoranyambaga kurushaho kumenya umurage n’umuco by’u Rwanda.
Yagize ati “Amakuru tubona ku mbuga nkoranyambaga ni amakuru atandukanye yo mu mahanga hirya no hino. Bityo rero ni inshingano zacu nk’abantu biyemeje kubungabunga umurage, kongera amakuru ku murage n’umuco by’u Rwanda bizahashya imico mvamahanga ikwirakwizwa n’ikoranabuhanga.”
Umuhoza Alice na we yiyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu bukerarugendo bw’amateka y’u Rwanda, nyuma yo gusanga imbugankoranyambaga zikoreshwa cyane n’abakora ubucuruzi, kugira ngo bugere kure kandi butere imbere binyuze mu ikoranabuhanga.
Umuco mvamahanga uracyari imbogamizi
Mu nama yabaye tariki 29 Ukuboza 2022 yahuje ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco n’abafatanyabikorwa bayo mu kumurika uyu mushinga wa Rwanda Heritage HUB, uru rubyiruko rwagaragaje imbogamizi ruhura nazo, ariyo mico mvamahanga ibanganza mu kwigisha no kwimakaza umurage n’umuco Nyarwanda bagenzi babo n’abarumuna babo.
Bavuga ko nubwo ikoranabuhanga ryababereye amahirwe yo kubona uburyo bwo kumenyakanisha ibyo bakora byoroshye kandi byihuse, nanone byababareye imbogamizi.
Mu gihe bafite umuhate wo kubwira Abanyarwanda iby’umurage n’umuco, usanga urubyiruko bagenzi babo baakabafashije, bashishikajwe no kumenya imico n’imikorere yo mu bihugu byo hanze ariko nta gitekerezo bafite ku muco w’igihugu cyabo.
Umuyozi w’Inteko n’Umuco Ambasederi Robert Masozera, yavuze ko umuti w’iki kibazo, ari uko inzego z’Uburezi zigomba gukorana n’Inteko y’Umuco mu gutoza abakiri bato n’urubyiruko indangagaciro za Kinyarwanda, mu kwimakaza umuco n’umurage w’igihugu bizahashya imico mvamahanga bavoma ahandi.
Ati“ Akazi ko gukora ubukangurambaga ku bijyanye n’indangagaciro z’urubyiruko karacyahari. Ni yo mpamvu hakenewe imbaraga zanyu nk’abafatabikorwa b’Inteko y’Umuco mu kwimakaza umurage n’umuco Nyarwanda.”
Umukozi w’Inteko y’Umuco Nsengimana Juvenal, ukurikiranira hafi iri shuri, yabwiye IGIHE ko uru rubyiruko ari rwo rufite ishyaka n’inyota byo kumenya umurage n’umuco w’u Rwanda no kubyaza umusaruro ikoranabuhanga.
Yagize ati, “Amasomo bahabwa abafasha kumenya umurage n’umuco by’u Rwanda no gukomeza gucunga neza imishinga yabo ishamikiye ku murage n’umuco by’igihugu, ndetse no kugira uruhare kwigisha abandi amateka y’igihugu cyacu.”
Yakomeje avuga ko imishinga yabo nibayikurikirana neza kubufatanye n’Inteko y’Umuco, izagira umumaro mu kumenyekanisha umurage n’umuco w’igihugu.
Iki kigo cya Rwanda Heritage HUB gihererye mu mujyi wa Kigali ku ngoro ndangamurage izwi nko kwa Richard Kandt.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!