Yabigarutseho kuri uyu wa 31 Mutarama 2023 mu muhango wo kumurika Ikigo Rwanda Heritage Hub, kigamije kwigisha urubyiruko uburyo bwo kubyaza umusaruro umurage n’umuco by’u Rwanda hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Amb Masozera yabwiye urubyiruko ko igihugu kizakomeza gushyigikira imishinga yarwo by’umwihariko ishamikiye ku muco n’umurage.
Ati “Igihugu gitewe ishema namwe. Ni mwe rubyiruko u Rwanda rwifuza. Kubufatanye bwanyu iki kigo kizabyazwa umusaruro ndetse bitere ishyaka ikindi kiciro cy’urubyiriko kizaza kwiga hano.”
Rwanda Heritage Hub yatangijwe muri Kamena 2020, ku bufatanye bw’Inteko y’Umuco n’Umuryango Ushinzwe kubungabunga umutungo mu by’Umuco n’umurage [ICCROM].
Ni ikigo kuri ubu gikorera mu bihugu bine byo muri Afurika birimo u Rwanda, Sénégal, Kenya na Afurika y’Epfo.
Umuyobozi mukuru w’Umuryango Ushinzwe kubungabunga umutungo mu by’Umuco n’umuragariye, Dr. Webber Ndoro, yavuze ko ubu ari uburyo bwiza buje bwo kurwanya ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko rwo muri Afurika.
Ati “Dutangiza umushinga w’ibi bigo muri Afurika, twashatse ko tuzana ikintu gifite itandukaniro kizaremera urubyiruko imirimo ibateza imbere ariko gishamikiye ku muco n’umurage w’Afurika.”
Yakomeje avuga ko ari umushinga bifuza ko wagera no mu bindi bihugu, bya Afurika.
Inteko y’Umuco ivuga ko abantu benshi cyane cyane urubyiruko, bafata umurage nk’ibintu bya kera bibikwa mu ngoro z’umurage gusa. Ku rundi ruhande ariko, ngo harimo amahirwe yo kubyazwa umusaruro umuntu yakoresha mu kwiteza imbere.
Kuri ubu abanyeshuri ba mbere bari kubarizwa muri iki kigo cya Rwanda Heritage Hub basaga 30, bari guhabwa amasomo ku murage n’umuco by’u Rwanda aho bigira mu ngoro ndangamurage izwi nko kwa Richard Kandt, ndetse banahabwa amahugurwa ku mishinga yabo igamije guteza imbere umurage n’umuco.

















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!