00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo siyansi ivuga ku nkomoko y’imyitwarire y’ababarizwa mu muryango wa ‘LGBTQ’

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 14 Mutarama 2022 saa 10:42
Yasuwe :

Bivugwa kenshi ko abaryamana bahuje ibitsina cyangwa abafite ibyiyumvo bitandukanye n’ibimenyerewe ku mibonano mpuzabitsina (LGBTQ) baba barabivukanye.

Ubushakashatsi bwinshi buvuga ibitandukanye kuri iyi ngingo aho hari ubugaragaza ko umwana ashobora kubivukana ubundi bukagaragaza ko nta karemangingo ndangasano (genes) na kamwe kerekana ko umuntu ashobora kuvuka akunda uwo bahuje igitsina.

Ubuheruka gukorwa mu 2019 ari na bwo bwakorewe ku bantu benshi mu mateka barenga ibihumbi 470 bwerekanye ko ibyago bituruka ku turemangingo ndangasano (genes) bishobora gutuma umuntu yifuza uwo bahuje igitsina biri hagati ya 8% na 25% mu gihe izindi mpamvu zidaturuka kuri turemangingo dushobora gutera ubutinganyi zifite hagati ya 75% na 92%.

Ibi bivuze ko kuba umutinganyi cyangwa kwiyumva nk’umukobwa kandi ari umuhungu cyangwa umukobwa akiyumva nk’umuhungu, kenshi na kenshi bidaturuka ku babyeyi cyangwa mu gisekuru ahubwo bituruka ku zindi mpamvu zitandukanye z’ubuzima busanzwe nubwo hari ababivukana.

Benshi bazi inkuru y’uwitwa William Bruce Jenner, wari umugabo wa Kris Jenner (nyina wa ba Kim Kardashian) washakanye n’abagore batatu mu gihe cy’imyaka 43 akababyaraho abana batandatu ariko nyuma akihinduza igitsina akaba umugore ndetse agahindura n’izina akitwa Caitlyn Marie Jenner.

Uyu mugabo biragoye kuvuga ko yakuze yiyumva nk’umugore kuva kera kuko yamaze igihe kinini abana n’abagore ndetse akabyara abana.

Hari kandi inkuru y’umunyamakuru wa CNN witwa Melisa Raney watangaje ko yamenye ko akunda abagore bagenzi be ku myaka 36 afite umugabo babanye neza kandi bafitanye abana babiri, ibintu byatumye batandukana kuko yari atakiyumvamo abagabo.

Uretse izi nkuru ebyiri z’abantu bavumbuye ko ari bamwe mu bagize LGBTQ nyuma yo gushaka, hari abandi benshi bagaragaza ko bakunze abo bahuje ibitsina kuva kera bakiri abana bato ndetse bakabikurana.

Impamvu zishobora gutuma umuntu akunda uwo bahuje igistina

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’Umushakashatsi wibanda ku bijyanye n’Imiterere y’Uturemangingo tw’Umuntu, Prof Leon Mutesa, yabwiye IGIHE ko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umuntu akunda cyangwa yifuza uwo bahuje igitsina ariko kenshi bigakunda guterwa na société babamo.

Ati “Bikunze kugaragara ko abantu benshi baryamana n’abo bahuje ibitsina usanga batarabivukanye ahubwo biterwa n’ahantu bakuriye noneho ugasanga umukobwa ararushaho kwitwara nk’abahungu akagira imyambarire n’imyitwarire nk’iy’abahungu bitewe n’ibyamuyeho, cyangwa n’umuhungu bikagenda uko.”

Dr. Mutesa avuga ko hari nk’igihe umwana akorerwa ihohoterwa akiri muto bigatuma akura yanga abagabo bikazamutera kwifuza abakobwa bagenzi be, cyo kimwe no ku bahungu.

Akomeza avuga ko ariko hari ubushakashatsi bwagaragaje ko umwana ashobora no kubivukana, abikuye ku babyeyi be cyangwa se bigaterwa n’imisemburo yitwaye mu buryo budasanzwe.

Ati “Hari ubushakashatsi bwagiye bwerekana yuko hari abantu bavuka mu muryango bakaba bafite uturemangingo ndangasano (genes) baherekakanya bakagenda badusanga mu bana bashobora kwitwara gutyo, (bifuza abo bahuje ibitsina).”

“Ikibaho rero ni uko muri uko guhererekanya utwo turemangingo ndangasano hari tumwe ubushakashatsi bumwe bwagaragaje ko tuboneka ku bantu bavutse mu miryango yagaragaremo iyo myitwarire, ugasanga abo bana nabo bagira icyo kintu cyo kuba bamera nkabo.”

Dr Mutesa avuga ko nubwo ubu bushakashatsi bubigaragaza, kugeza uyu munsi butaratanga igisobanuro cyimbitse gishobora kugenderwaho kigaragaza ko gishobora gutera umuntu kwifuza uwo bahuje igitsina.

Akomeza asobanura ko hari ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko kuryamana kw’abahuje ibitsina gushobora guturuka ku ruhererekane rw’uturemangingo ndangasano ariko tubaho kuko habaye ikibazo, ibyo bakunda kwita ‘épigénétique’.

épigénétique’ ibaho mu gihe imyitwarire yawe ndetse na Société ubamo byagize ingaruka ku mikorere y’uturemangingo ndangasano twawe (genes). Gusa ntibishobora kugaragara igihe umuntu apimwe DNA.

Ubushakashatsi bwasohotse muri The Quarterly Review of Biology, mu 2012 bwagaragaje ko ubusanzwe izi ‘épigénétique’ zidakunda guhererekanywa mu miryango, ariko ko hari igihe bibaho umwana akazikura ku babyeyi.

Bugira buti “Iyo zihererekanyijwe zishobora gutuma umwana avuka yifuza uwo bahuje igitsina, umwana w’umuhungu akazihabwa na mama we, uw’umukobwa akazihabwa na se.”

Imisemburo mu bishobora kuba imbarutso yo kuryamana kw’abahuje ibitsina

Dr. Mutesa avuga ko hari ubushakashatsi bwagaragaje ko imisemburo ‘hormone’ ubusanzwe ikorwa n’utunyangingo twitwa ‘Chromosome’ ishobora gutuma umwana avuka yifuza uwo bahuje igitsina.

Ati “Byagiye bigaragara rero ko zimwe muri Chromosome zaturutse ku babyeyi b’abagore zigira ubwiganze ku bana b’abahungu. Kuko icyo izo chromosome zimara ni ugukora imisemburo inyuze muri twa tu-gene.”

“Twe tugira imisemburo ituma umuntu akura ari umugabo cyangwa agakura ari umugore. Iyo rero imisemburo yaturutse kuri chromosome X (ikora imisemburo y’abagore) ibaye myinshi ikaganza chromosome Y yagombye gukora imisemburo y’abagabo bishobora gutuma umwana w’umuhungu akururwa n’abandi bahungu.”

Ibi ni bimwe mu bikunze kuvugwa ngo uriya ni cyabahungu cyangwa ngo ni cyabakobwa, ariko nanone abafite iyo myitwarire igihe cyose batifuza abo bahuje ibitsina.

Kugeza ubu abahanga mu bya siyansi, ubumenyamuntu n’imitekerereze ya muntu ntibaragaza umwanzuro ku mpamvu nyir’izina ituma abantu bifuza abo bahuje igitsina cyangwa bumva batishimiye icyo bafite bakagihinduza.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ku Isi baharirwa abo mu muryango wa LGBTQ bari hagati ya 2% na 10%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Wari uzi ko

Indimu
12/01/21 - 09:14
Scorpion
12/01/21 - 09:12
Amenyo y’inka
06/01/21 - 12:18
Isabukuru
06/01/21 - 12:17
Umununi
06/01/21 - 12:17
Impuzankano
23/12/20 - 09:56
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .